Munyantwali yasimbuye Assistant Commissioner of Police, Yahya Mugabo Kamunuga wari umaze amezi icyenda kuri uyu mwanya dore ko yahawe izi nshingano tariki 21 Nyakanga 2022.

Munyantwali Alphone si mushya mu mupira w’amaguru kuko yigeze kuba Umuyobozi w’Amagaju FC ubwo yari ikiri mu Cyiciro cya Kabiri ndetse ayizamura mu cya Mbere.

Munyantwali afite izina rizwi mu miyoborere y'inzego za Leta. Yayoboye Intara y’Iburengerazuba ndetse n'iy’Amajyepfo.

Mu mpinduka zakozwe muri Police FC, Superintendent of Police, Regis Ruzindana yagizwe Umuyobozi wungirije w'iyi kipe.

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Police FC, yatangaje ko izi mpinduka zigamije kubaka ikipe ikomeye.

Yagize ati “Izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza kubaka ikipe itanga umusaruro.”

Mu gihe ACP Yahaya Kamunuga yari Umuyobozi wa Police FC, yatangiye imikino ibanza ya Shampiyona ititwara neza kuko yakinnye 15, itsinda itandatu, itsindwa itandatu mu gihe yanganyije itatu.

Mu gihe mu gice cya kabiri cya Shampiyona ho yitwaye neza dore ko mu mikino 11 imaze gukinwa, Police FC yatsinzwemo itatu gusa itsinda umunani irimo n’iyo yatsinze amakipe makuru nka APR FC yatsinze 2-1, Rayon Sports [4-2], AS Kigali [2-1] na Mukura VS [2-0].

Mu Gikombe cy’Amahoro 2022-23, Police FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa 1/4 wabereye kuri Stade ya Muhanga tariki 26 Mata mu gihe hategerejwe uwo kwishyura izakirwamo tariki ya 3 Gicurasi 2023.

Tariki 24 Werurwe 2023, Police FC kandi yegukanye Igikombe cy’Imikino ihuza Polisi zo mu Bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, EAPCCO Games itsinze Rukinzo FC y’u Burundi kuri penaliti 5-3 nyuma y’uko amakipe yombi yari anganyije ibitego 3-3.

Tariki 21 Nyakanga 2022, Ubwo Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, Chief Inspector of Police, Obed Bikorimana, yatangazaga Umuyobozi mushya ACP Yahya Kamunuga ndetse n’Umutoza mushya Mashami Vincent, yavuze ko izi mpinduka zibaye mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe hagamijwe ko umwaka utaha yakwitwara neza igatwara igikombe cya shampiyona.

Yagize ati “Umwaka ushize wa 2021/2022 w’imikino ya Shampiyona, Police FC ntiyitwaye neza, bikaba ari na yo mpamvu ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwakoze izi mpinduka hagamijwe ko iyi kipe yakongererwa imbaraga ku buryo umwaka utaha w'imikino izaba ari umukandida mwiza wo gutwara ibikombe."

Police FC iri ku mwanya wa kane muri Shampiyona igeze ku munsi wa 26, aho ifite amanota 45 mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite amanota 56.

Munyantwali Alphonse yasimbuye Assistant Commissioner of Police, Yahya Mugabo Kamunuga ku buyobozi bwa Police FC
Munyantwali Alphonse yasimbuye Assistant Commissioner of Police, Yahya Mugabo Kamunuga ku buyobozi bwa Police FC
Assistant Commissioner of Police, Yahya Mugabo n'Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent baherewe inshingano umunsi umwe nk'abakozi bashya ba Police FC
Assistant Commissioner of Police, Yahya Mugabo n'Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent baherewe inshingano umunsi umwe nk'abakozi bashya ba Police FC
Police FC yegukanye Igikombe cya EAPCCO Games, iri muri 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro no ku mwanya wa kane muri Shampiyona aho irushwa amanota 11 na Kiyovu Sports ya mbere
Police FC yegukanye Igikombe cya EAPCCO Games, iri muri 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro no ku mwanya wa kane muri Shampiyona aho irushwa amanota 11 na Kiyovu Sports ya mbere