Geita Gold umwaka ushize wa Shampiyona yasoreje ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa Shampiyona ya Tanzania n’amanota 37 aho yarushwaga na Yanga SC yatwaye igikombe amanota 39, mu gihe mu mwaka uwawubanjirije wa 2021-22, yasoreje ku mwanya wa kane.

Mukura VS yatumiye Geita Gold nk'ikipe rukumbi izaturuka hanze, ikazasesekara i Huye tariki 3 Kanama 2023. Bukeye bwaho, iyi kipe yo muri Tanzania izakora imyitozo mu gihe umunsi nyir’izina w’umukino ari tariki 5 Kanama kuri Stade ya Huye.

Uretse uyu mukino, hateganyijwe n’ibindi birori birimo imikino itandukanye n’abahanzi bazataramira abakunzi b’umuziki na ruhago.

Abakunzi b'iyi kipe yo mu Majyepfo bazaboneraho kwirebera abakinnyi bashya baguzwe na Mukura VS barimo Myugariro w’ibumoso Muvandimwe Jean Marie Vianney wavuye muri Rayon Sports, Niyonzima Fiston Eric ukina hagati wavuye muri Etoile de l’Est, Myugariro Rushema Chris wavuye muri Marines FC na Ndayogeje Gérard yakuye muri Vital’o FC y’iwabo mu Burundi.

Hari kandi Bukuru Christophe wavuye muri Rutsiro FC na Nkinzingabo Fiston werekeje muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.

Mukura VS kuri ubu itozwa n’Umunya-Tunisia Afahmia Lotfi, yashingiwe mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu 1963, imaze kwegukana Igikombe kimwe cy’Amahoro mu 2018 ubwo yatozwaga n’Umurundi Haringingo Francis nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma kuri penaliti 3-1, nyuma yo kunganya 0-0.

Muri Shampiyona, umwanya mwiza yagize mu mateka yayo ni uwa kabiri mu myaka ya 1992, 1998 na 1999.

Mu mikino Nyafurika, mu 2018-19, Mukura VS yahagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup isezererwa na Al-Hilal Club Omdurman yo muri Sudani mu Ijonjora rya Gatatu [ubu ryakuweho] ku bitego 3-1 mu mikino yombi.

Geita Gold yo muri Tanzania yatumiwe na Mukura VS mu birori byo kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe
Geita Gold yo muri Tanzania yatumiwe na Mukura VS mu birori byo kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe
Mukura VS igiye kwizihiza ibirori by'isabukuru y'imyaka 60
Mukura VS igiye kwizihiza ibirori by'isabukuru y'imyaka 60