Kuva Ikipe ya Etoile de l’Est isubiye mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League, imaze imikino itatu itarabona amanota atatu kuko yatsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-0, inganya na Kigali FC 0-0 inatsindwa na Gicumbi FC ibitego 2-1.
Mu mikino y’Umunsi wa Gatanu wa BK Pro League biteganyijwe ko ku wa Gatandatu izakira ikipe ya Mukura VS kuri Stade ya Ngoma.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umutoza wa Etoile de l’Est, Mbarushimana Shaban, yavuze ko batangiye Shampiyona batitwara neza ariko ko akaruhuko katanzwe katumye hari byinshi bashyira ku murongo.
Ati “Twabonye igihe gihagije muri aka karuhuko wo hukora, twakinnye imikino myinshi ya gishuti ku buryo navuga ko twiteguye neza ku buryo amanota atatu yacu ya mbere tuyiteze kuri Mukura VS. Abafana turabasaba kuza kudushyigikira aho kuza kutunenga, iyi mu mupira w’amaguru hari ibitagenze neza ukomeza gushyigikira ikipe yawe kandi natwe turiyizeye cyane.’’
Mbarushimana yavuze ko hari amakipe menshi akomeye atarabona amanota atatu, ndetse ko hakiri kare kuba banenga iyi kipe nubwo itagize intangiriro zayo nziza.
Yavuze ko kuri ubu igihe kigeze ngo itangire gutsinda ndetse inagarurire icyizere abafana bayo.
Abafana ba Etoile de l’Est kuri ubu na bo bafite icyizere ko umukino wa Mukura VS bazawutsinda bakabasha kubona amanota atatu yabo ya mbere muri iyi Shampiyona.



Ibitekerezo 0