Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, ni bwo ku bibuga bitandukanye hakiniwe imikino ya BK Pro League, gusa uwari uhatse indi ni uwabereye mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda.
Ikipe ya Etincelles FC yari yakiriye umukino yihariye iminota 15 ibanza y'umukino, ariko Marine FC irayigaranzura mu gihe igice cya mbere cyarimo kigana ku musozo.
Ku munota wa 44, Marine FC Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya mbere, ari na cyo rukumbi cyabonetse muri iki gice.
Nyuma y’iminota itatu igice cya kabiri gitangiye, Usabimana Olivier winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya kabiri aherejwe umupira na Sindi Paul, yongera gutsinda ikindi ku munota wa 67 aherejwe umupira na Bizimana Yannick.
Ba myugariro ba Etincelles FC barangaye ku munota wa 80, bananirwa kumvikana hagati yabo bituma Rutayisire Amani wa Marine FC abatsindana igitego cya kane, umukino urangira ari 4-0.
Marine FC yakinaga umukino wa kane wa BK Pro League, yagize amanota arindwi ku mwanya wa kabiri. Izasubira mu kibuga tariki 25 Ukwakira 2026, aho izaba yakiriye Gasogi United.
Ni mu gihe Etincelles FC yakinaga umukino wa gatanu wa BK Pro League, na yo ifite arindwi ariko ikaba ku mwanya wa gatandatu. Yari kuzasubira mu kibuga ku wa 23 Ukwakira 2026 ihura na Al Hilal SC.
Gusa uyu mukino ushobora kugirwa ikirarane kuko iyi kipe yo muri Sudani izaba yitegura Sidama Buna mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdou, "Bekeni' waganiriye n'itangazamakuru nyuma y’umukino yemeye ko habaho amakosa azakosorwa mu mikino itaha.
Ati “Abakunzi b'ikipe ntibumve ko babaye kundusha, nanjye ndababaye kuko njye mbikora nk'akazi, ariko mu mukino itaha tuzakosora byinshi.”
Indi mikino yabaye yasize Amagaju FC na yo yanyagiye Sunrise FC ibitego 4-0, mu gihe Etoile de l'Est yanganyije na Mukura VS igitego 1-1.





Ibitekerezo 0