Manchester United iri mu bihe bibi cyane, ariko ikibazo gikomeye si uko Michael Carrick yaba yarabuze ibisubizo gusa. Ni uko ibibazo by’iyi kipe byamaze kurenga umutoza umwe, abakinnyi 11 babanza mu kibuga cyangwa uburyo runaka bwo gukina.
Gutsindwa na Bournemouth ibitego 3-0 kuri Old Trafford ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, kwatumye United imara imikino umunani yikurikiranya itazi uko gutsinda bisa. Iyi kipe iri ku mwanya wa 16 muri Premier League, hafi y’imyanya imanura amakipe mu Cyiciro cya Kabiri, ndetse yatangiye Shampiyona nabi kurusha uko byari byaragenze mu myaka 40 ishize.
Ibi byaje bikurikira indi nkoni yari yakubitiwe mu Butaliyani, aho Como yayitsinze ibitego 4-1 muri UEFA Champions League. Mu mikino ibiri gusa, United yinjijwe ibitego birindwi, itsinda kimwe.
Ikibazo kigaruka ni: Ese Michael Carrick ni we kibazo cya Manchester United, cyangwa ni we muntu ukurikiyeho uri hafi kwishyura amakosa amaze imyaka yubakwa?
Carrick wari umucunguzi yahindutse ikibazo mu mezi make
Iyo usubiye muri Mutarama 2026, biragoye kwemera ko ari Michael Carrick uri kuvugwaho kwirukanwa ubu.
Yasimbuye Ruben Amorim by’agateganyo, ahindura ibintu mu buryo bwihuse. Mu mikino 17 yatojemo United kugeza Shampiyona irangiye, yabonye amanota 39, menshi kurusha ayabonywe n’indi kipe iyo ari yo yose muri Premier League muri icyo gihe.
Manchester United yari iya gatandatu ubwo Amorim yirukanwaga, ariko Carrick ayifasha gusoreza ku mwanya wa gatatu.
Ubuyobozi bwabonaga umugabo uzi Manchester United, wumvikana n’abakinnyi kandi wari umaze kugaragaza ko ashobora kubyaza umusaruro ikipe yari yarabuze icyerekezo. Ni yo mpamvu muri Gicurasi yahawe amasezerano y’imyaka ibiri nk’umutoza mukuru.

Amezi make gusa nyuma yaho, ibintu byarahindutse
United ya Carrick yo mu mwaka ushize yakundaga gukina yihuta mu gihe yambuye umupira uwo bahanganye, igakoresha neza imipira yihuta. Uyu mwaka yashatse kongera ubushobozi bwo kubaka umukino ifite umupira, ariko impinduka ntizatanze umusaruro wari witezwe.
Umunyezamu Senne Lammens yemeye ko iyi kipe yashakaga kongera ubushobozi bwo gukina ifite umupira kuko amakipe bari bahanganye yari yatangiye kumenya uburyo bwabo bwo gukina. Ikibazo ni uko muri uko gushaka gukina neza, United isa n’iyatakaje ubukana yari ifite iyo iwubuze.
Uyu munsi ntabwo iyi kipe yubaka umukino ku rwego rwo hejuru bihagije, ariko na wa mukino wayo wihuta no gufata ibyemezo byihuse waragabanutse.
Abakinnyi bose basubiye inyuma
Hari ikindi kibazo Carrick adashobora guhunga, aho kuri ubu bakinnyi benshi bari ku rwego rwo hasi icyarimwe.
Bruno Fernandes, Harry Maguire, Senne Lammens, Diogo Dalot, Lisandro Martínez, Ayden Heaven, Andrey Santos, Youri Tielemans na Matheus Cunha bari mu bakinnyi batari gutanga umusaruro wari witezwe.
Iyo abakinnyi babiri cyangwa batatu batitwaye neza, umutoza ashobora kubasimbuza. Iyo ikibazo kiri hafi mu ikipe yose, uba ugomba kwibaza niba ikibazo ari abantu ku giti cyabo cyangwa niba hari ikindi kitagenda imbere muri iyo kipe.
United kandi ifite ikibazo cy’umuvuduko n’imbaraga. Abakinnyi benshi ntibihuta bihagije cyangwa ngo babashe gukoresha imbaraga mu gihe kirekire ku buryo ikipe ikina umukino wo kotsa igitutu uwo bahanganye.
Mu bwugarizi, na ho ibintu birushaho kuba bibi. United yatsinzwe ibitego biturutse ku makosa y’abakinnyi ku giti cyabo, kuri coup-franc na koruneri, mu minota ya mbere y’imikino ndetse no mu ya nyuma. Hari n’igihe yatsinzwe n’amakipe yabaga afite abakinnyi 10.
Bournemouth yabigaragaje neza. Ku gitego cya kabiri, Leny Yoro yatindanye umupira mbere yo kunyerera; ku cya gatatu, Lammens yasohotse mu izamu nabi, Evanilson aramuhana. Ni amakosa y’ibanze adakwiriye ikipe ishaka guhangana ku rwego rwo hejuru.

Ibya Fernandes na Carrick bigaragaza ko hari ibitagenda mu rwambariro
Nyuma yo gutsindwa na Como muri Champions League, Bruno Fernandes yanenze uburyo Carrick yari yateguye umukino, by’umwihariko icyemezo cyo kutotsa igitutu ikipe bari bahanganye.
Carrick yamusubije mu mukino wakurikiyeho amushyira ku ntebe y’abasimbura ndetse ntiyamukoresha na gato ubwo Bournemouth yatsindaga United 3-0. Fernandes watowe nk’Umukinnyi w’Umwaka wa PFA mu mwaka ushize, yabonye Joshua Zirkzee na Shea Lacey binjira mu kibuga we yicaye ku ntebe.
Carrick yavuze ko kumusiga hanze byari icyemezo cya ruhago gusa, ariko mu ikipe iri mu bibazo, byahise bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko umubano hagati y’umutoza na kapiteni ushobora kuba warangiritse.
Ibi ni ikibazo gikomeye kuko Fernandes amaze imyaka itandatu ari umwe mu bakinnyi bake United ishobora kugenderaho mu kurema uburyo bw’ibitego.
Ariko na Fernandes ubwe ntabwo yakurwa mu bibazo by’ikipe. Kuba umukinnyi ukomeye ntibimuha ubudahangarwa ku musaruro mubi cyangwa ku bibazo byo mu rwambariro.
United igeze aho ikibazo kitakiri Carrick cyangwa Fernandes. Ikibazo ni uko ikipe isa n’aho yatakaje icyizere hagati y’abakinnyi, umutoza n’abayobozi.

Isoko ry’abakinnyi ryasize ibyuho
Iyo urebye ikipe Carrick afite, hari imyanya bigoye kuvuga ko Manchester United yubatse ku buryo bujyanye n’intego zayo.
Mu busatirizi, Benjamin Šeško akunze kugira ibibazo by’imvune, mu gihe Joshua Zirkzee atarabasha kugaragaza urwego ruhagije rwo kuba rutahizamu United igenderaho. Matheus Cunha na we yakoreshejwe nka rutahizamu ariko uwo si wo mwanya asanzwe akinaho neza.
Kuri myugariro w’ibumoso, Luke Shaw ni we wenyine ufite uwo mwanya nk’uwo asanzwe akinaho, ariko na we imvune ntizimworoheye. Byatumye abandi bakinnyi benshi bageragezwa ku mwanya badasanzwe bakinaho.
Hagati mu kibuga naho ntiharaboneka igisubizo kirambye. Carlos Baleba yatangiye neza ariko umusaruro uragabanuka; Tielemans yagowe no gukina ari umwe muri babiri bo hagati, mu gihe Andrey Santos na we atarabasha kuba igisubizo gihamye.
Aha ni ho ikibazo kiva kuri Carrick kikagera kuri Jason Wilcox ushinzwe Siporo, Omar Berrada uyobora ibikorwa bya buri munsi ndetse n’ubuyobozi bwose bw’ikipe.
Umutoza ashobora guhitamo nabi abakinnyi, ariko ntabwo ari we ugura ikipe yose.
Ikibazo cya Manchester kimaze imyaka 21
Kugira ngo wumve neza aho Manchester United igeze, bisaba gusubira kure kurusha Carrick, Amorim, Erik ten Hag cyangwa Ole Gunnar Solskjær.
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Sky Sports, kigaragaza ko ibibazo by'iyi kipe bifite imizi mu myaka irenga 20 ishize, by’umwihariko kuva umuryango wa Glazer wayigura mu 2005.
Uburyo iyi kipe yaguzwe bwatumye imyenda ijya kuri Manchester United, ndetse mu myaka 20 ishize kuva iyobowe n’uyu muryango bivugwa ko byayitwaye arenga miliyari £2 mu kwishyura inyungu, imyenda n’ibindi bijyanye na yo.
Sir Jim Ratcliffe na INEOS binjiye muri United bizeza kuvugurura imikorere y’urwego rwa siporo. Habaye impinduka mu buyobozi, abakozi benshi barasezererwa ndetse hashyirwaho uburyo bushya bwo gufata ibyemezo. Ariko mu kibuga, impinduka zifatika ziracyategerejwe.
Iki ni cyo gituma kwirukana Carrick byonyine bishobora guhinduka undi muti uvura ibimenyetso by’indwara aho kuvura indwara ubwayo.

Abatoza barahinduka, ikibazo kigasigara
Nyuma y’uko Sir Alex Ferguson asezeye mu 2013, Manchester United yagerageje David Moyes, Louis van Gaal, José Mourinho, Ole Gunnar Solskjær, Ralf Rangnick, Erik ten Hag, Ruben Amorim n’abandi banyuze muri iyi kipe mu buryo butandukanye.
Buri wese yazanye gahunda nshya. Buri wese yaguriwe abakinnyi. Buri wese hari igihe yagaragazaga ko ashobora kuba ari we gisubizo, ariko nyuma ibintu bikongera bigasenyuka.
Aha ni ho ikibazo gikomeye kiri.
Iyo umutoza umwe ananiwe, ushobora kuvuga ko wahisemo nabi. Iyo uwa kabiri ananiwe, ushobora kuvuga ko na we atari akwiye. Ariko iyo imyaka 13 ishize ikipe ikomeza gusubira mu bibazo bimwe nubwo abatoza, abakinnyi n’abayobozi bahinduka, ikibazo kiba kigomba gushakirwa no mu buryo ikipe ubwayo yubatswe.
Manchester United yakoresheje amafaranga menshi ku bakinnyi kuva Ferguson agenda, ariko ntiyigeze yubaka ikipe ifite umurongo umwe w’imikinire mu gihe kirekire. Umutoza mushya yagiye aza ashaka abakinnyi be, uwamukurikiye agasanga bamwe badahuye n’uburyo bwe, na we agatangira indi gahunda yo kubaka bundi bushya.
Ibibazo bya Manchester United bimaze kuba nk’uruziga rutagira iherezo.






Ibitekerezo 0