Mali yageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2026, nyuma yo gutsindira Amavubi i Bamako ibitego 3-2 ku wa Gatanu.

Iyi kipe itozwa na Anthony Da Silva izakina umukino wo kwishyura n’Amavubi ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, kuri Stade Amahoro, guhera Saa Tatu z’ijoro.

Uyu mukino utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko nyuma y’uko Amavubi yitwaye neza mu mukino ubanza, nubwo byarangiye atabonye intsinzi.

Muri uwo mukino, u Rwanda rwafunguye amazamu ku munota wa 28, ku gitego cya Kwizera Jojea, mbere y’uko Kamory Doumbia yishyurira Mali, amakipe yombi akajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, Kavita Phanuel yongeye gushyira Amavubi imbere, ariko Moussa Yeo yishyurira Mali, mbere y’uko Mamadou Camara atsinda igitego cya gatatu cyahesheje ikipe ye amanota atatu.

Iyo ntsinzi yatumye Mali ikomeza kuyobora Itsinda K n’amanota icyenda mu mikino itatu, mu gihe Amavubi ari ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu.

Cap-Vert iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, naho Liberia ikaza ku mwanya wa nyuma nta nota ifite.

Umukino uzabera i Kigali ufite byinshi uvuze ku makipe yombi, kuko Mali ishaka gukomeza gushimangira umwanya wa mbere, mu gihe Amavubi yifuza kwihimura no kongera amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika.

Ikipe y’u Rwanda itozwa na Stephen Constantine na yo yagarutse i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo, ihita ikomeza imyiteguro y’uyu mukino.

Amavubi azaba afite akarusho ko gukinira imbere y’abafana bayo, biteganyijwe ko bazayashyigikira ari benshi kuri Stade Amahoro.

U Rwanda rurashaka kongera gukina Igikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 23, kuko ruheruka kucyitabira mu 2004, ubwo cyaberaga muri Tunisia.

Amakipe abiri ya mbere muri iri tsinda ni yo azabona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

FERWAFA yagaragaje ko itike ya make kuri uyu mukino uzabera muri Stade Amahoro iri kugura 2000 Frw mu myanya isanzwe yo hasi [Lower Bowl] n’iyo hejuru [Upper Bowl].

Mu yindi myanya, itike ya VIP iri kugura ibihumbi 20 Frw, VVIP ni ibihumbi 50 Frw, Executive Seat ni ibihumbi 150 Frw, mu gihe Sky Box igura miliyoni 2 Frw.

Amatike ari kugurwa hifashishijwe uburyo bwa *939*3*2# cyangwa ku rubuga rwa www.sportspass.rw.