Yabigarutseho imbere y’itangazamakuru nyuma y’umukino APR FC yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mata 2023.
Kunganya uyu mukino, byatumye iyi kipe yambara umukara n’umweru ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri, aho irushwa amanota atatu na Kiyovu Sports ya mbere.
Kuri Lt Gen Mubarakh Muganga, we yatangaje ko kuba ikipe imaze imikino itatu itabona intsinzi yuzuye nta byacitse ihari.
Yagize ati “Umupira w’amaguru ugira ibihe byawo. Imikino ine tudatsinda ni ikibazo ariko mu mupira birashoboka byose. Uretse n’ine, n’itandatu yagera ariko ntabwo bihita biba byacitse [crisis].’’
Mu mikino itatu ya Shampiyona iheruka gukina, APR FC yatsinzwe umwe, inganya ibiri. Yanganyije na Gasogi United [0-0] na AS Kigali [1-1] mu gihe yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1.
Yavuze ko kuba ufite ba myugariro batatu cyangwa bane badahari ni ikibazo. APR FC imaze iminsi iri gukina idafite abakinnyi barimo Buregeya Prince, Niyigena Clement na Niyomugabo Claude bavunitse.

Ibya APR FC na Adil bigiye gusobanuka
Amezi atandatu arashize, APR FC ikururana mu nkiko n’Umunya-Maroc, Adil Mohammed wahoze ayitoza.
Adil yareze APR FC mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, tariki 27 Ukwakira, nyuma y’iminsi itatu avuye mu Rwanda, ayishinja kumuhagarika binyuranyije n’amategeko.
Umubano w’impande zombi wajemo kidobya nyuma y’uko Adil ahagaritswe ukwezi ashinjwa ibirimo guteza umwuka mubi muri APR FC.
Mbere yo kuva i Kigali, Adil yavuze ko we na APR FC bazakizwa na FIFA. Ku wa 14 Ugushyingo 2022, ubwo ibihano bye byari birangiye, ikipe yategereje ko asubira mu kazi iraheba ndetse imwandikira amabaruwa atatu amusaba ibisobanuro ariko ntiyasubiza.
Kugeza iki gihe nta makuru aramenyekana ku mwanzuro wafatiwe iyi dosiye.
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, abajijwe kuri iki kibazo, yasubije ko bagitereje umwanzuro ndetse biteze ko uzaboneka mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.
Ati “Icyo mugomba kuba mufite igisubizo cyacyo. Ibirimo abanyamategeko ntacyo tubivugaho, turindira icyo amategeko aduteganyiriza, yaba ari APR FC ari uwatureze urubanza rwa ‘Ndanze’. Igisigaye ni abanyamategeko kandi twe nta jambo tubafiteho. Igihari ni uko muri uku kwa gatanu hagati tuzaba dufite igisubizo ku mpande zombi.”

Iby'abanyamahanga muri APR FC byaba bitarasobanuka?
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, biheruka kunugwanugwa ko iri mu biganiro bya nyuma n’Umukinnyi w’Umurundi Ndikumana Danny uri mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano muri Rukinzo FC.
Ndikumana yigaragarije cyane Abanyarwanda mu Irushanwa ry’Imikino ya Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO Games) yabereye mu Rwanda hagati ya tariki 21 kugeza 27 Werurwe 2023.
Muri iyi mikino, Rukinzo FC yatsinzwe na Police FC yegukanye igikombe. Umukino wa mbere Police FC yatsinze ibitego 3-1, uwa kabiri iwutsindwa 2-0, hitabazwa penaliti zasize Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yinjije 5-3.
Lt Gen Muganga abajijwe ku kuba APR FC yaragiranye ibiganiro na Nduwimana, yasobanuye ko nta ‘makuru amufiteho.’
Yasubiyemo ko inshuro nyinshi yasobanuye ku kijyanye n’abanyamahanga, yongera gushimangira ko umutoza niyifuza abo bakinnyi kubera imikino ya CAF Champions League na Confederation Cup, bizarebwaho.
Yakomeje ati “Nta banyamahanga muri APR FC twatangira dukinana na bo muri Shampiyona y’u Rwanda. Icyo ni uko kimeze.’’

Gen Mubarakh ntiyibara mu bayobora FERWAFA
Mu gihe amatora ya Perezida mushya wa FERWAFA, usimbura Nizeyimana Olivier weguye ku wa 19 Mata, ateganyijwe ku wa 24 Kamena, hakomeje kuvugwa amazina menshi ashobora kuyobora iyi nzu y’i Remera.
Rimwe mu mazina agarukwaho n’abakunzi ba ruhago Nyarwanda ni Lt Gen Mubarakh uyobora APR FC.
Nubwo bimeze gutyo ariko uyu muyobozi usanzwe afite n’inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, yavuze ko bigoye kuko atakibona n’umwanya wo gukurikirana imikino yose ya APR FC.
Ati “Ntabwo ndi mu bakandida bo kuyobora FERWAFA kuko inshingano mfite ziraremereye. N’izi za chairman [Umuyobozi] ni nyinshi kuri njye. Ngira ngo ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko nabona umuntu unsimbura kubera y’uko niba mubibona, uyu ni umukino wa gatandatu ndebye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura ya shampiyona.”
Yakomeje agira ati “Ku muperezida rero urebye imikino itandatu kuri mirongwingahe, no muri APR FC narabuze. Bikunda ubuyobozi bwatekereza uko bwabona unsimbura, ibyo narabivuze hashize igihe. Wongeyeho rero ko nayobora FERWAFA, waba udashaka ko FERWAFA itera imbere uyu munsi kuko mfite inshingano zindi ziremereye.”
Abajijwe uko abona ibibazo biri muri iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Gen Mubarakh, yavuze ko ntacyo yabivugaho kubera ko atavugira abandi.
Ati “Ibyo mwise ibibazo muri FERWAFA, njye nk’umunyamuryango ntacyo nabivugaho kuko ijwi ryanjye ni rimwe nka Chairman wa APR FC, sinavugira abandi.”
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yabajijwe niba yayobora FERWAFA, asubiza ko n’inshingano afite mu Ikipe y’Ingabo zimuremereye. pic.twitter.com/58m5Za1UBC
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 29, 2023
VIDEO: Ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko bibaye na byiza mu minsi iri imbere nabona unsimbura- Lt Gen Mubarakh Muganga yaciye amarenga ko ashobora kuva ku buyobozi bwa APR FC kubera inshingano afite. pic.twitter.com/lAVWSJ5bBa
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 29, 2023
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko adafite gahunda yo kuyobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, kuko afite inshingano asanzwemo na zo zitoroshye.https://t.co/Um1vlvdlFipic.twitter.com/DjzFsq8skQ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 29, 2023

Yavuze kandi ku gitutu bivugwa ko ubuyobozi bwa APR FC bushyira ku bakinnyi
Gen Mubarakh yabajijwe ku byo ubuyobozi bwa APR FC buheruka kubwira abakinnyi ko bari kubusunikira ‘kubashidikanyaho’, niba bitaba kubashyira ku gitutu bigatuma inshingano bafite zo kwitwara neza zibaremerera.
Yasubije ko atari igututu ubuyobozi bubashyiraho, ahubwo ari ukubagira inama ngo bashake intsinzi basabwa.
Ati “Kuri APR FC guhera ku mukino wa mbere, ni inama tuba tubagira, si igitutu. Twe dukenera intsinzi guhera ku mukino wa mbere kugera ku wa nyuma. Niba ari igitutu, ubu ni bwo bakwiye kukigira.”
Yakomeje agira ati “Utaduha intsinzi, tuzamuremerera, nk’uko nabivuze nabahaye umurongo ntarengwa, abumva ko igitutu kimuremereye uwo tuzamureka agende.”


Ku bijyanye no kuba Ngabo Albert wakiniye iyi kipe, akaba yari asanzwe muri Intare FC, uyu munsi agaragara mu batoza ba APR FC, Gen Mubarakh yavuze ko bamwitabaje ngo abe afatanya n’abahari.
Ati “Ngabo Albert ni umutoza wa Condition Physique [wongerera imbaraga abakinnyi]. Twabonye umutoza bizatugora kumubona, byabaye ngombwa ko dukura Ngabo mu yindi kipe kugira ngo adufashe.”
APR FC itozwa na Ben Moussa nyuma y’igenda rya Erradi Adil Mohammed mu Ukwakira, yatandukanye kandi n’Umunya-Argentine Pablo Morchon muri Gashyantare, ubuyobozi bwatangaje ko yagiye gukarishya ubumenyi.
Kugenda kwa Morchon wari ushinzwe kongera Ingufu Abakinnyi, byatumye Jamel Eddine Neffati wari wazanywe nk’Umutoza wungirije muri Mutarama, abifatanya no gukora ibyari mu nshingano z’uyu Munya-Argentine.

Intego za APR FC ni Shampiyona, si Igikombe cy’Amahoro!
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Chairman wa APR FC, yongeye gushimangira ko gutwara ibikombe byose bikinirwa mu gihugu ari yo ntego yabo, ariko by’umwihariko bakegukana icya Shampiyona.
Ati “Kuri APR FC, intego ni intsinzi, igikombe cyose gikinirwa mu Rwanda tugomba kugitwara. Kuri APR FC nababwiye ko tutabonye igikombe cya Shampiyona, icyo cy’Amahoro twanakwemerera indi kipe ikaduhagararira.”

Itegeko ‘Caporal’ yashoboraga guha umusifuzi ku bwa Perezida Juvénal Habyarimana, ubu ‘General’ ntiyaritanga
Mu bihe bitandukanye, APR FC yagiye yumvikana ishyirwa mu majwi ko ubukaka bwayo rimwe na rimwe buyiha ububasha bwo kugena umusaruro w’ibiva mu mikino yayo itandukanye.
Lt Gen Muganga yavuze ko imikorere nk’iyo idakwiye kuko yaba ari uguha abandi banyamuryango ‘agaciro gake’.
Ati “Njye nemera ko abanyamuryango bose bangana muri FERWAFA ariko na none, nk’uko ubivuze ari ubifata mu buryo bwiza, uvuze ko APR FC idafite ijambo mu mupira w’amaguru mu Rwanda waba utari umuntu ukurikira umupira.’’

APR FC ifite ijambo muri ruhago y’u Rwanda kuko usibye kuba ari iy’urwego rukomeye nk’igisirikare, binagaragarira mu bikombe 20 bya shampiyona ifite muri 28 imaze gukinira kuva ishinzwe mu 1993.
Lt Gen yavuze ko ubwo buhangange budaha APR FC kuba hari ‘ijambo yakoresha mu buryo budakwiye.’
Yakomeje ati “Abantu bamwe babaye mu Rwanda barabizi. Ubundi Chairman wa APR nkanjye nkurikije igihe cya Habyarimana, na Caporal yaravugaga umusifuzi agashyiraho uwo [caporal] yifuza ariko uyu munsi Chairman wa APR FC muzi w’umu-General ngira ngo ibintu byose byakagiye mu nyungu za APR ariko simpamya ko ariko bimeze kuko na we ubwawe wivugiye ko tumaze imikino ine bitagenda neza.’’
“Impamvu imikino ine ishize bitagenda neza si uko ntashobora gutanga amabwiriza, nayatanga bakayumva ariko iyo si fair play [ntibikwiye muri ruhago]. Fair play ni ituma abantu bose babona ibyo bakwiye kuba bakoreye.’’
Yasabye abanyamakuru kumvisha ababakurikira ko bakwiye kudaha amatwi imvugo zumvikana nabi.
Ati “Izo ni imvugo zitubaka, […] ibyananiranye hirya no hino kubera uyoboye igihe iki n’iki byose bigomba kujya muri APR FC. Rimwe na rimwe nkabyumva kuko bazi icyo APR FC yavuga cyose cyaba ariko nanone dukoresheje iyo mvugo, icyo dushatse cyose kiba mu nyungu z’abafana benshi, nanone bavuga ngo dore za ngabo igitugu cyazo kandi ibyo si byo twatojwe."
"Baturenganya cyangwa bavuga ko tutakoze ibyo tutifuza bibi, urwo rubanza rwo twarwemera. Twagira ingaruka nziza [influence], ntabwo ari mbi. Ijwi rya APR FC ni rimwe ntabwo ribara ku majwi yose y'abanyamuryango. Ni byo APR FC ifite ijambo mu mupira w'amaguru 110% ariko [ni] mu buryo bwiza bwubaka.’’
Shampiyona irabura imikino itatu ngo igere ku musozo. APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 54, inyuma ya Kiyovu Sports ifite 57. Rayon Sports ya gatatu ifite amanota 52 mu gihe umukino ifitanye na Espoir FC niwutsinda, izagira amanota 55, igasunikira Ikipe y’Ingabo ku mwanya wa gatatu.
Video: Igena Sage
Graphique: Ntare Julius






Ibitekerezo 0