Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 20 Ukuboza 2026, kuri Stade La Bombonera isanzwe yakirira imikino ya Boca Juniors mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine.

Lionel Messi yamaze kwemeza ko azitabira uyu mukino, mu gihe Carlos Tevez yakomoje ku kuba Cristiano Ronaldo na we ashobora kuwukina, ndetse aba bakinnyi bombi bagakinira ikipe imwe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Argentine, TyC Sports, Tevez yatebyaga ku buryo Rolando Schiavi wahoze ari myugariro wa Boca Juniors azagorwa no guhagarika aba bakinnyi bombi.

Tevez ari mu bakinnyi bake bagize amahirwe yo gukinana na Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, bombi bamaze imyaka isaga 15 bahatanira kuba umukinnyi mwiza ku Isi.

Hagati ya 2007 na 2009, yakinanye na Cristiano Ronaldo muri Manchester United, aho begukanye ibikombe bibiri bya Shampiyona y’u Bwongereza n’icya UEFA Champions League.

Yanakinnye iruhande rwa Lionel Messi mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine, aho bombi bitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bahanganye cyane ubwo bakinaga muri Real Madrid na FC Barcelone, bituma imikino ya El Clásico irushaho gukurikirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi.

Aba bombi baheruka guhurira mu kibuga ku wa 19 Mutarama 2023, mu mukino wa gicuti Paris Saint-Germain yatsinzemo ikipe yari igizwe n’abakinnyi ba Al Nassr na Al Hilal ibitego 5-4.

Icyo gihe, Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bibiri mu gihe Lionel Messi yatsinze kimwe.

Icyakora, imbogamizi ishobora gutuma Ronaldo atitabira uyu mukino ni uko kuri uwo munsi ikipe ye ya Al Nassr izakina na Al Kholood muri ½ cy’Igikombe kiruta ibindi muri Arabie Saoudite (Saudi Super Cup).

Mu bandi bakinnyi b’ibyamamare bamaze kwemeza ko bazitabira umukino wo gusezera kuri Carlos Tevez harimo Rio Ferdinand, Sergio Agüero, Gianluigi Buffon, Leandro Paredes na Martín Palermo.

Mu gihe Cristiano Ronaldo yaba yemeye kwitabira uyu mukino ndetse agakinana na Lionel Messi, byaba ari ugusohoza inzozi z’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru bamaze imyaka bifuza kubona aba bakinnyi bombi bambaye umwambaro w’ikipe imwe.