Ni ibirori byabaye ku wa Gatandatu nimugoroba nyuma y’umukino wa gicuti wahuje izi ngabo zo mu bihugu byombi zanganyijemo ibitego 2-2 hakitabzwa penaliti bikarangira iza Tanzania zitsinze iz’u Rwanda penaliti 5-4.

Nyuma y’umukino Umuyobozi wa Diviziyo ya 5, Col Justus Majyambere, yavuze ko ari umukino ugamije gukomeza umubano w’abasirikare b’ibihugu byombi kuko ngo basanzwe bafatanya mu guhanahana amakuru y’ibyaha nyambukiranyamupaka.

Umujyanama mu by’Umutekano muri Ambasade ya Tanzania mu Rwanda, Col Ramadhan Dogoli, wavuze ko ibihugu byombi bibanye neza ari na yo mpamvu bateguye uwo mukino kugira ngo banahuze abasirikare bato bakomeze kugirana ubucuti no guhanahana amakuru.

Nyuma y'uyu mukino hakurikiyeho ibirori byo kwakira abasirikare ba Tanzania ndetse n’abayobozi babo, mu birori byabereye kuri East Gate Hotel ibarizwa mu Mujyi wa Ngoma.

Ni ibirori byaranzwe no kuganira ku basirikare bo mu bihugu byombi, aho bakuyemo impuzankano baraganira basangira ubunararibonye ndetse Ingabo z’u Rwanda zinagenera agashimwe iza Tanzania.

Itorero Inganzo Ngari na ryo ntiryatanzwe kuko ari ryo ryasusurukije abashyitsi mu mbyino Nyarwanda zitandukanye zatumye abasirikare ba Tanzania bizihirwa maze na bo barahaguruka babafasha gukata umugara.

Mu bandi bayobozi bitabiriye ibi birori harimo abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, abayobozi ba Polisi y’u Rwanda mu Burasirazuba n’abandi batandukanye bo mu nzego z’umutekano.

Inkuru bifitanye isano:Ikipe y’ingabo za Tanzania yatsinze iy’u Rwanda mu mukino wa gicuti (Amafoto na Video)

Reba uko ibitego by'Ingabo za Tanzania byinjiye

Akanyamuneza kari kose ku basirikare ba Tanzania
Akanyamuneza kari kose ku basirikare ba Tanzania
Col Zenoblus Bosco Kapinga wari uhagarariye ingabo za Tanzania yizihiwe cyane ubwo Inganzo Ngari yabyinaga
Col Zenoblus Bosco Kapinga wari uhagarariye ingabo za Tanzania yizihiwe cyane ubwo Inganzo Ngari yabyinaga
Col Kapinga yamenye gutega amaboko
Col Kapinga yamenye gutega amaboko
Imbyino gakondo zahawe umwanya
Imbyino gakondo zahawe umwanya
Inganzo Ngari zashyuhije abantu mu ndirimbo zinyuranye
Inganzo Ngari zashyuhije abantu mu ndirimbo zinyuranye
Inganzo Ngari zatanze ibyishimo
Inganzo Ngari zatanze ibyishimo
Intore zo mu Nganzo Ngari zashimishije benshi
Intore zo mu Nganzo Ngari zashimishije benshi
Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abitabiriye ibi birori
Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abitabiriye ibi birori
Abasirikare ba Tanzania bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda
Abasirikare ba Tanzania bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho Miza, Mukayiranga Gloriose, yitabiriye iri sangira
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho Miza, Mukayiranga Gloriose, yitabiriye iri sangira
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi abyinana n'Inganzo Ngari
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi abyinana n'Inganzo Ngari
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, abyinana n'ababyinnyi
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, abyinana n'ababyinnyi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude, ni we wari umusangiza w'amagambo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude, ni we wari umusangiza w'amagambo
Col Kapinga yashimiye Ingabo z'u Rwanda zabakiriye neza
Col Kapinga yashimiye Ingabo z'u Rwanda zabakiriye neza
Col Justus Majyambere yijeje abahagarariye Ingabo za Tanzania ko bazakomeza kubabanira neza
Col Justus Majyambere yijeje abahagarariye Ingabo za Tanzania ko bazakomeza kubabanira neza
Ingabo z'u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya 5 zahaye impano ingabo za Tanzania zibarizwa muri Brigade ya 202
Ingabo z'u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya 5 zahaye impano ingabo za Tanzania zibarizwa muri Brigade ya 202

Amafoto: Ntare Julius

Video: Mazimpaka Alain