Ni umukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, ubera kuri sitade ya Ngoma.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga maze ikipe y’ingabo za Tanzania ifungura amazu ku gitego cyatsinzwe na Adam Kindemba, nyuma y’iminota mike ikipe y’ingabo z’u Rwanda yishyuriwe na Habimana Eric.
Umukino wakomeje impande zombi zisatirana kugeza ubwo ikipe y’ingabo z’u Rwanda ibonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Cyiza Costante, nyuma y’iminota mike kigomborwa na Adam Kingombe maze umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Hahise hakurikiraho gutera penaliti ikipe y’ingabo za Tanzania itsinda iy’ingabo z’u Rwanda penaliti 5-4.
Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 ikorera mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba, Coloneli Justus Majyambere, yavuze ko uyu mukino wari ugamije gutsura umubano hagati y’abasirikare b’ibihugu byombi cyane cyane mu basirikare bakorera ku mbibi z’ibihugu byombi.
Ati “ Ibi ntabwo bitangiye uyu munsi, hagiye habaho inama hagati ya Diviziyo ya 5 na Brigade ya 202 yo muri Tanzania zirebera hamwe umutekano muri rusange cyane cyane ku byaha byambukiranya imipaka. Twahuye kenshi nabo tuza gusanga guteza imbere umubano mwiza dukwiriye kubimanura bikajya no mu basirikare, tukubaka icyizere mu basirikare b’impande zombi.”
Col. Majyambere yavuze ko kuri ubu bari kubaka umubano mwiza n’icyizere hagati y’abasirikare b’ibihugu byombi, yavuze ko umwaka utaha nko muri Gashyantare bateganya undi mukino wa gishuti uzabera muri Tanzania.
Umujyanama mu by’umutekano muri Ambasade ya Tanzania mu Rwanda, Coloneli Ramadhan Dogoli, yavuze ko baje gukina uyu mukino kugira ngo bagirane ubusabane n’ingabo z’u Rwanda, ngo icy’ingenzi ntabwo byari ugushaka intsinzi.
Coloneli Dogoli yakomeje avuga ko intsinzi yabonetse ari iy’ibihugu byombi kuko byabashije kwagura ubucuti bwabo, yavuze ko ibihugu byombi bigomba gukomeza kwagura ubucuti byabwo bikanabumanura ku basirikare bato.
Kuri ubu abasirikare bo mu bihugu byombi bihaye intego yo kujya bahura buri mezi atatu mu kurushaho kurebera hamwe uko umubano wabo uhagaze no kurushaho gusangira amakuru y’ibyaha byambukiranya imipaka.















Amafoto: Ntare Julius
Video: Mazimpaka Alain





Ibitekerezo 0