Itangazo risubika iyi mikino ryashyizwe ahagaragara n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Aziya (AFC) kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2026.
Ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri Iran byagize ingaruka ku bihugu byo mu Kigobe, bihagarika ingendo muri iki gice kinyuramo indege nyinshi ku Isi, bidasize no guhagarara kw’ibikorwa bya siporo.
Ibyo byatumye imikino ya Champions League ku makipe makuru, ay’abato n’ayo ku rwego rwa gatatu, yose yari iteganyijwe mu cyumweru hagati yo ku wa Mbere no ku wa Gatatu isubikwa.
Itangazo ry’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Aziya rivuga ko umutekano w’abafatanyabikorwa bose barimo abakinnyi, amakipe, abasifuzi, abafatanyabikorwa n’abafana ari ingenzi.
Iran na yo yaherukaga guhagarika ibikorwa byose bya siporo, mu gihe Ishyirahamwe rya Ruhago muri Qatar na ryo ryahagaritse imikino yose mu gihugu.
Mu mikino yasubitswe harimo ya 1/8 cy'amakipe makuru. Iyo ni uwa Shabab AlAhli Dubai FC na Tractor, Al Wahda na Al-Ittihad, uwa Al Sadd na Al-Hilal n'uwa Al-Duhail na Al-Ahli.






Ibitekerezo 0