Rayon Sports yatangiye uyu mwaka w’imikino itanga icyizere, by’umwihariko ubwo yegukanaga CECAFA Kagame Cup 2026 itsinze imikino yayo yose, ariko kuva icyo gihe ibintu byarahindutse.
Gikundiro imaze imikino irindwi yikurikiranya itazi uko intsinzi isa, uheruka ukaba uwo yatsinzwemo na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 2-0, ku wa 17 Ukwakira 2026, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.
Muri uru rugendo harimo gutsindwa na Police FC kuri penaliti 4-2 muri FERWAFA Super Cup nyuma yo kunganya mu minota isanzwe, kunganya na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun igitego 1-1 n’ubusa ku busa mu mikino ibiri ya CAF Confederation Cup, kunganya na Sunrise FC igitego 1-1 muri Shampiyona no kunganya na Gicumbi FC ubusa ku busa mu mukino wa gicuti.
Byakurikiwe no gutsindwa na Gorilla FC igitego 1-0 muri BK Pro League, mbere y’uko Black Bulls na yo iyitsindira muri Stade Amahoro ibitego 2-0.
Nubwo iyi mikino yose itari ku rwego rumwe kuko harimo uwa gicuti n’uwa Super Cup, kuba Rayon Sports imaze imikino irindwi yose idatsinda byatumye igitutu cyiyongera ku mutoza wayo, Haringingo Francis Christian.
Imikinire ya Haringingo ikomeje kwibazwaho
Si ukubura intsinzi gusa gukomeje gutuma Haringingo ashyirwa ku gitutu, ahubwo n’imikinire y’ikipe ye iri mu bikomeje kwibazwaho.
Mu mpeshyi, ubwo Rayon Sports yaguraga abakinnyi barenga 20, hagaragajwe ko ari umushinga mushya wo kuyisubiza mu matsinda ya CAF Confederation Cup utangiye, ndetse nta gushidikanya ko icyizere cyiyongereye bitewe n’uko ikipe yitwaye muri CECAFA.
Nubwo benshi mu bakinnyi bayo n’umutoza Haringingo bamwe bari batangiye kwita Pep Guardiola, bari batangiye kuba inyenyeri, kuri ubu hari abibaza icyabuze kugira ngo ikipe yongere kubona intsinzi, abakurikirana Rayon Sports bakabirebera mu mikinire yayo.
Muri iyi minsi, Rayon Sports ishobora kumarana umupira igihe kinini, ikagera imbere y’izamu ry’uwo bahanganye, ariko igasoza umukino idafite umusaruro ujyanye n’uburyo yaremye.
Ibyabaye itsindwa na Gorilla FC, byongeye kugaragara imbere ya Black Bulls, aho Gikundiro yabonye uburyo butandukanye mu mukino, by’umwihariko mu gice cya mbere, ariko inanirwa kububyaza igitego, mu gihe ikipe yo muri Mozambique yo yabonye uburyo bwayo ikabukoresha.
Abarebye uyu mukino wa Black Bulls banenze kandi imikinire ya Rayon Sports yo gutera imipira yose mu rubuga rw’amahina, abakinnyi bashaka rutahizamu Junior Kameni, aho kubanza kubaka umukino mu buryo bufatika.

Amahitamo y’abakinnyi na yo yatumye Haringingo yibazwaho
Kimwe mu byo umutoza abazwa mbere na nyuma y’umukino ni abakinnyi ahitamo kubanza mu kibuga, abo asimbuza n’abo asiga hanze.
Ibi byongeye kugaragara ku mukino wa Black Bulls ubwo Haringingo yasigaga hanze Iradukunda Elie ‘Tatou’, umwe mu bakinnyi bari basanzwe bifashishwa cyane mu busatirizi bwa Rayon Sports.
Tatou ntiyari afite ikibazo cy’imvune, ahubwo Haringingo yavuze ko kumusiga hanze byari amahitamo ye ashingiye ku buryo yari yateguye umukino.
Yagize ati “Muzi ko ameze neza? Ameze neza, nta mvune afite. Ariko uburyo twari twateguye gukina byabaye ngombwa ko tutamukinisha. Ni amahitamo y’umutoza.”
Ni icyemezo cyarushijeho kwibazwaho nyuma y’uko Rayon Sports isoje umukino idatsinze igitego kandi yari ikeneye kubanza gushaka umusaruro mwiza mu rugo mbere yo kujya gukina umukino wo kwishyura muri Mozambique.
Ku mukino wa Sunrise FC muri Shampiyona, Haringingo yakoresheje Tony Kitoga, Issa Djiguiba na Tambwe Ngongo Gloire, bose basa n’abakina ibintu bimwe, inyuma ya rutahizamu. Ibyo byatumye hibazwa ku buryo ikipe ye yubaka umukino no ku nshingano buri mukinnyi aba afite mu kibuga.
Haringingo yasobanuye ko kuba abo bakinnyi bose bashobora gufatwa nk’abakina ku 10 [inyuma ya ba rutahizamu] bitavuze ko bafite imikinire imwe, kuko buri wese afite umwihariko we.
Ese ikibazo ni Haringingo gusa?
Nubwo umutoza ari we wa mbere ubazwa umusaruro wo mu kibuga ndetse amakosa menshi akaba ashyirwa kuri Haringingo bivugwa ko atagishaka gukorana n’Umuyobozi wa Tekinike, Dylan Lienart, ariko ibibazo bya Rayon Sports ntibirangirira ku mikinire n’amahitamo ye gusa.
Mu minsi ishize byamenyekanye ko iyi kipe yahuye n’ikibazo cy’amikoro cyatumye itinda kwishyura imishahara y’abakinnyi, aho ubu itarahembwa ukwezi kwa Nzeri, no gukemura ibibazo by’amafaranga yagombaga guha bamwe mu bakinnyi bashya.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iki kibazo cyakomotse ahanini ku kuba Sosiyete ya Jayrutty yaratinze gutanga amafaranga yari ategerejwe mu masezerano ifitanye n’iyi kipe.
Rayon Sports yari yiteze ibihumbi 315$ mbere yo ku wa 15 Nzeri 2026, ni ukuvuga amafaranga arenga miliyoni 460 Frw, ariko ntiyabonekera igihe, bituma igenamigambi ry’ikipe rihungabana.
Ikipe yanagize ibibazo byo kwishyura amafaranga yagombaga abakinnyi batatu bashya, Mokono Elie ‘Eldinho’, Mohamed Ouattara na Sandja Bulaya, yose hamwe abarirwa muri miliyoni 60 Frw.
Gusa, nyuma y’igihe kinini badakina kubera ko bari batarishyurwa, aba bakinnyi bose bitabajwe ku mukino wa Black Bulls, aho Mokono Elie yabanje mu kibuga, Sandja Bulaya arasimbura mu gihe Mohamed Ouattara yari ku ntebe y’abasimbura.
Ibi bisobanuye ko Haringingo ari gukorera mu ikipe na yo itari mu bihe bituje ijana ku ijana hanze y’ikibuga.
Umukino wa Black Bulls ushobora gushyira iherezo ku kazi ka Haringingo
Amakuru ahari ubu avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gusuzuma umusaruro wa Haringingo Francis ndetse ku Cyumweru nubwo umwe mu bo muri iyi kipe yavuze ko “nta gihe hataba inama.”
Bivugwa ko mu bitekerezwaho muri iyi kipe harimo kuba Haringingo yashyirwa ku ruhande ku mukino wo kwishyura wa Black Bulls uzaba ku wa Gatandatu.
Bivugwa kandi ko mu gihe yawutoza, Rayon Sports igasezererwa, uyu mutoza w’Umurundi ashobora kuzahita yerekwa umuryango kuko intego nyamukuru iyi kipe yari ifite uyu mwaka ari ugusubira mu matsinda y’imikino Nyafurika iherukamo mu 2017/18.
Kugira ngo ikomeze, Gikundiro izaba isabwa gutsinda uyu mukino uzabera i Maputo ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri, aho biramutse bibaye 2-0 hakwitabazwa za penaliti.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko kugira ngo Rayon Sports yirukane Haringingo, yaba isabwa kumwishyura miliyoni 40 Frw.






Ibitekerezo 0