Uyu mukinnyi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, agaragaza ko ari kimwe mu bihe byamuteye ubwoba kurusha ibindi yanyuzemo mu buzima bwe.
Gitego yavuze ko byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu nzira ataha nyuma y’umukino ikipe ye yari yatsinzwemo na Olympique Dcheira muri shampiyona.
Yasobanuye ko imodoka y’ikipe yari imaze kumusiga ku muhanda uri hafi y’aho atuye, ahura n’itsinda ry’abantu barenga umunani bari bitwaje ibintu bishobora gukomeretsa umuntu.
Ati “Ejo hashize, nyuma y’umukino wa shampiyona, ubwo nari mu nzira ntaha, nahuye n’itsinda ry’abajura. Barengaga umunani kandi bitwaje ibintu biteye ubwoba. Bagerageje kungirira nabi. Ni kimwe mu bintu byanteye ubwoba cyane mu buzima bwanjye. Sinari narigeze mpura n’ibintu nk’ibyo.”
Uyu rutahizamu yakomeje avuga ko nubwo yari afite ibikapu bitatu, yabashije gucika abo bantu nta kintu na kimwe bamwibye cyangwa ngo bamukomeretse.
Ati “Bwari bumaze kwira, imodoka y’ikipe yari insize ku muhanda hafi y’iwanjye. N’ubu sinumva ukuntu narokotse. Nari mfite ibikapu bitatu, ariko mu buryo ntazi nabashije kubacika nta kintu na kimwe ntakaje cyangwa ngo ngirirwe nabi.”
Gitego yashimiye Imana kuba yarokotse icyo gitero, avuga ko byatumye arushaho kuzirikana agaciro k’ubuzima.
Ati “Uyu munsi ndashimira Imana kuba nkiri muzima kandi mfite umutekano. Hari igihe umugisha ukomeye atari ibyo uhabwa, ahubwo ari ibyo Imana ikurinda.”
Gitego Arthur w’imyaka 24, kuri ubu akinira Jeunesse Sportive El Massira yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Maroc, aho yatijwe na FUS Rabat muri Nzeri 2026 kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.
Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe arimo Heroes FC, Gicumbi FC, Kiyovu Sports na Marines FC, yanakiniye AFC Leopards yo muri Kenya mbere yo kwerekeza muri Maroc.
Gitego ni umwe mu bakinnyi bakunze guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, aho yatangiye kuyikinira mu Ugushyingo 2023.
Gusa kuri iyi nshuro ntiyahamagawe n’umutoza Stephen Constantine mu mikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.








Ibitekerezo 0