Urutonde rubanziriza urusoza umwaka wa 2026 rwasohotse kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira.
U Rwanda ruheruka gusezererwa na Ethiopia ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Imikino Olempike izabera i Los Angeles mu 2028.
Gutsindwa umukino ubanza wabereye i Kigali byatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itakaza amanota 10,69 mu gihe kunganyiriza muri Ethiopia byatumye yunguka amanota 15,74.
Kuri ubu Ikipe y’Igihugu yagize amanota 897,44 mu gihe yagumye ku mwanya wa 169 yagezeho mu Ukuboza 2025 nyuma yo gutakaza umwanya umwe.
Umwanya mwiza Amavubi y’Abagore yagize mu mateka yayo ni uwa 105 mu Ukuboza 2017.
Nigeria ya 43 ku Isi, nyuma yo gutakaza imyanya irindwi, yagumye ku mwanya wa mbere muri Afurika, mu gihe u Rwanda rwakomeje kuba urwa 35.
Ni mu gihe urutonde rwa FIFA ruyobowe na Espagne ikurikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho u Bwongereza buheruka kwegukana EURO 2025 ari ubwa kane inyuma y’u Budage naho u Buyapani bukaba ubwa gatanu.
Ibindi bihugu biri mu myanya 10 ya mbere ku Isi ni u Bufaransa, Brésil, Suède, Canada na Danemark.
Ibihugu 198 ni byo biri ku rutonde rwa FIFA rw’uku kwezi mu makipe y’abagore mu gihe muri Afurika ari 45 nyuma yo gukurwaho kwa Mauritania na Eritrea.
Ku bihugu bituranye n’u Rwanda, Tanzania ni iya 111 ku Isi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 114, Uganda 143 naho u Burundi ni ubwa 180.







Ibitekerezo 0