Iki cyemezo cyafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ubwo urukiko rwemezaga ko ikirego cya Mukwaya Olivier gifite ishingiro, runategeka Ikipe ya Etincelles FC kumwishyura imishahara y’amezi 12 imubereyemo.
Ni imishahara ingana na 1.200.000 Frw, atahembwe kubera amasezerano yo ku wa 19 Nzeri 2023, kandi agahabwa n’ibihumbi 570 Frw y’igihembo cya Avoka.
Uru rubanza rwaburanywe ku wa 3 Ugushyingo 2026, aho Mukwaya Olivier yagejeje ikibazo cye mu rukiko nyuma yo kunanirwa kumvikana n’umukoresha imbere y’Umugenzuzi w’Umurimo no gukurikiza inzira yateganyijwe n’ingingo ya 102 y’Itegeko Rigenga Umurimo.
Mukwaya utifuje kugira byinshi atangaza, yagaragaje ko mu byemezo by’urukiko hari ibitaramunyuze ku buryo ashobora no kujurira.
Ati “Sinabyishimiye, gusa nabyakiriye neza kuba mu bushishozi bw’urukiko rwemeje ko narenganye. Ndaganiriza umunyamategeko wanjye turebe uko twajurira.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Mukwaya yasabaga ko urukiko rutegeka Etincelles FC kumwishyura imishahara y'amezi 24, angana na 2.955.360 Frw no kumwishyura indishyi z’akababaro zinyuranye.
IGIHE yamenye ko Mukwaya yagerageje gukemura iki kibazo mu nzira zitandukanye atarajyana ikirego mu rukiko, yandikira ubuyobozi bwa Etincelles FC ku wa 18 Werurwe 2024 abusaba kumwishyura ariko bumutera utwatsi.
Si Mukwaya gusa ufitanye ikibazo n’iyi kipe, kuko hari n’undi mukozi wamusimbuye mu nshingano, kugeza ubu wagwatiriye imbuga nkoranyambaga kubera kutishyurwa.
Ibi bibaye mu gihe Etincelles FC yatandukanye n'uwari Umutoza Mukuru wayo, Bizimana Abdu 'Bekeni', kubera umusaruro mubi yagaragaje mu ntangiriro z'umwaka wa 2026/27.






Ibitekerezo 0