Bigirimana yashyize umukono ku masezerano yo gukinira iyi Kipe y'Igipolisi cy'u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Nyakanga 2023.
Guhera ku wa Kane ni bwo Police FC yashyize imbaraga mu biganiro na Bigirimana Abeddy ubwo yamwohererezaga itike y’indege imwerekeza i Kigali.
Bigirimana yahagurutse i Bujumbura saa Kumi zuzuye z'umugoroba za Kigali na RwandAir, ubwo yasesekaraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi Kipe, CIP Claudette Umutoni, bakomereza ku Biro Bikuru by’Ikipe ku Kacyiru gukomeza ibiganiro bigamije gusinya.
Ibi biganiro byarangiye saa Tatu n’igice z’umugoroba bitanga ishusho ko Bigirimana afite amahirwe yo gusinya mu Ikipe y’Abashinzwe Umutekano nubwo nta cyemezo cya nyuma cyahise gifatwa.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu IGIHE yamenye amakuru ko ubuyobozi bwa Police FC bwakoranyije inama yari igamije kwiga ku byo abashinzwe inyungu za Bigirimana Abeddy bifuzaga kugira ngo ayisinyire.
Ku masezerano y’imyaka ibiri, iyi Kipe yifuzaga kumwishyura miliyoni 22 Frw mu gihe we yifuzaga miliyoni 30 Frw n’umushahara wa miliyoni 2 Frw.
Iyi nama yemeje ko bagomba kwishyura Bigirimana Abeddy miliyoni 30 Frw yifuzaga n’umushahara yifuzaga ku myaka ibiri y’amasezerano maze na we ayashyiraho umukono.
Bigirimana usanzwe akinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi "Intamba mu Rugamba" yasinyiye Police FC mu gihe yavuzwe mu biganiro na Rayon Sports ariko bikaza kugenda biguru ntege kugeza atayisinyiye.
Bigirimana Abeddy wari umaze imyaka ibiri muri Kiyovu Sports yatandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano mu mpera z’umwaka w’imikino ushize.
Yabaye umunyamahanga wa gatatu winjiye muri Police FC nyuma yo kwemererwa kubakinisha nyuma y’imyaka icyenda yari imaze yifashisha Abanyarwanda gusa. Yiyongereye ku Murundi Rukundo Onesme wavuye muri Le Messager Ngozi n’Umunya-Nigeria, Aboubakar Djibrine Akuki, wakiniraga AS Kigali.
Umurundi Bigirimana Abeddy, uheruka gutandukana na Kiyovu Sports, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC. pic.twitter.com/c44WQ2WIeY
— IGIHE Sports (@IGIHESports) July 28, 2023








Ibitekerezo 0