Uyu murundi w’imyaka 22 yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku wa Kane, tariki 27 Nyakanga 2023 ategewe na Police FC.
Ubwo yahageraga yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Claudette Umutoni, bakomereza ku Biro Bikuru by’Ikipe ku Kacyiru, mu biganiro bigamije gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko Ikipe y’Igipolisi yifuza kwishyura Abeddy miliyoni 22 Frw n’umushahara wa miliyoni 1.5 Frw mu gihe uyu murundi yifuza miliyoni 30 Frw.
Bigirimana usanzwe akinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi "Intamba mu Rugamba" ari mu biganiro na Rayon Sports n’ubwo bikomeje kugenda biguru ntege.
Uyu mukinnyi yifuzaga miliyoni 25 Frw yari yaremeranyijwe na Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri.
Murera yifuza kumwishyura igice cya miliyoni 15 Frw, andi ikazayamwishyura bitarenze muri Mutarama 2024. Akazajya ahembwa miliyoni 1.5 Frw.
Ibi Abedy n’abarengera inyungu ze ntibabikozwa kuko bashaka kwishyurwa amafaranga yose.
Mu gihe Rayon Sports yakubahiriza ibyifuzo bya Bigirimana Abeddy, ibiganiro bishobora guhindura isura agasinyira Gikundiro izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro.
Urebye aho ibiganiro bigeze Police FC ni yo ihabwa amahirwe yo kwegukana Bigirimana kurusha Rayon Sports.
Bigirimana Abeddy wari umaze imyaka ibiri muri Kiyovu Sports yatandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano mu mpera z’umwaka w’imikino ushize.
Police FC yemerewe gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka icyenda yari imaze yifashisha Abanyarwanda gusa. Yamaze kugura Umurundi Rukundo Onesme yakuye muri Le Messager Ngozi n’Umunya-Nigeria, Aboubakar Djibrine Akuki, wakiniraga AS Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!