Iri rushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 cya 2027, riratangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, aho rizamara iminsi 10 ribera i Kigali.

Mu bakinnyi 25 Mulisa azifashisha, umunani bavuye muri Bayern Munich Academy, mu gihe bane ari aba Tony Academy.

Gasogi United na Umuri FA buri imwe yatanze abakinnyi batatu, Intare FC itanga babiri, mu gihe Police FC, Kigali FC, Nkombo FC, K.S.K Heist yo mu Bubiligi na Heroes FA buri imwe yatanze umukinnyi umwe.

Bayern Academy ni yo yihariye umubare munini kuko ifite umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel; ba myugariro Shyaka Khalifa, Rutagengwa Nasri na Gisubizo Emmanuel; abakina hagati Bahati Pacifique na Tuyishimire Hezechiel, ndetse na ba rutahizamu Nzabahabwa Nicolas na Zaidi Niyonzima.

Tony Academy yo ihagarariwe na Hagenimana Nelly na Ndizeye Isaac bakina mu bwugarizi, Kwizera Charles ukina hagati ndetse na Kwizera Fils Elysée ukina mu busatirizi.

Gasogi United ifitemo Inezaye Prince Gédéon, Niyompano Pacifique na Ntazinda Emile, mu gihe Umuri FA ihagarariwe na Torero Pacifique, Munyembaraga Kelvin na Tuyizere Valentin.

Intare FC yatanze Micomyiza Norbert na Ujeneza Patrick, mu gihe abandi barimo Niyonshuti Emmanuel wa Police FC, Mugisha Irène wa Kigali FC, Ngiriyandemye Emmanuel wa Nkombo FC, Shema Heylen Jayden wa K.S.K Heist yo mu Bubiligi na Sikubwabo Olivier wa Heroes FA.

Amavubi U17 ari mu itsinda rimwe na Sudani zombi

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Sudani ndetse na Sudani y’Epfo.

Itsinda B ririmo Uganda, Ethiopia n’u Burundi, mu gihe Itsinda C rigizwe na Tanzania, Somalia na Kenya. Aya matsinda yavuguruwe nyuma y’uko Djibouti yikuye mu irushanwa, bigatuma CECAFA ikora tombola nto yo kuringaniza amatsinda, buri rimwe rigasigaramo amakipe atatu.

Ikipe izaba iya mbere muri buri tsinda izahita igera muri ½, ihurireyo n’ikipe imwe izaba iya kabiri yitwaye neza kurusha izindi mu matsinda yose. Amakipe atatu azitwara neza muri iri rushanwa ni yo azahagararira CECAFA mu Gikombe cya Afurika U17 cya 2027.

Amavubi U17 aratangira urugendo rwayo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira, ahura na Sudani y’Epfo saa Moya z’ijoro kuri Kigali Pelé Stadium. Mbere y’uwo mukino, Uganda irakina n’u Burundi Saa Saba, mu gihe Tanzania ihura na Kenya Saa Kumi.

Urutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda

Abanyezamu: Inezaye Prince Gédéon, Niyonshuti Emmanuel na Nsengiyumva Emmanuel.

Ba myugariro: Shyaka Khalifa, Hagenimana Nelly, Niyompano Pacifique, Rutagengwa Nasri, Ntazinda Emile, Gisubizo Emmanuel na Ndizeye Isaac.

Abakina hagati: Mugisha Irene, Micomyiza Norbert, Bahati Pacifique, Kwizera Charles, Ngiriyandemye Emmanuel, Ujeneza Patrick, Torero Pacifique, Shema Heylen Jayden na Tuyishimire Hezechiel.

Ba rutahizamu: Munyembaraga Kelvin, Sikubwabo Olivier, Tuyizere Valentin, Nzabahabwa Nicolas, Zaidi Niyonzima na Kwizera Fils Elysée.

Abakinnyi 25 u Rwanda ruzifashisha muri CECAFA U-17 bari kumwe n'abatoza babo
Abakinnyi 25 u Rwanda ruzifashisha muri CECAFA U-17 bari kumwe n'abatoza babo