Wenger w’imyaka 77, usanzwe ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA, yari amaze iminsi atekereza kwiyamamariza uyu mwanya, ariko amakuru aturuka ku bamwegereye yemeza ko yabivuyemo.
Iki cyemezo kije mu gihe Infantino ari mu bibazo bikomeye byatewe n’umugambi we utaragezweho wo kugurisha imigabane ijyanye n’ubucuruzi bw’Igikombe cy’Isi ku bashoramari bigenga.
Uyu mugambi wateje impaka zikomeye mu bayobozi b’umupira w’amaguru, cyane cyane abo ku Mugabane w’u Burayi, aho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yawurwanyije.
UEFA yari yiteguye gushyigikira Wenger mu gihe yari gufata icyemezo cyo guhangana na Infantino, kuko abonwa nk’umwe mu bafite ubunararibonye n’icyizere mu mupira w’amaguru ku Isi.
Ikinyamakuru L’Équipe cyo mu Bufaransa cyari cyatangaje ku wa Gatandatu ko Wenger ashobora kutiyamamariza guhangana n’umuyobozi we.
Kuba Wenger atazahatana muri aya matora bifatwa nk’amahirwe akomeye kuri Infantino ushaka kongera gutorerwa kuyobora FIFA muri manda ya kane.
Nubwo Wenger yavuyemo, UEFA iracyafite icyizere cyo kubona undi mukandida uzahangana na Infantino mbere y’uko igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire kirangira ku wa Gatatu.
Umwe mu bafite ijambo mu barwanya imiyoborere ya Infantino yabwiye BBC ko kuba Wenger ataziyamamaza ari igihombo gikomeye.
Ati “Birababaje cyane. Nubwo atari umuntu utunganye muri byose, ntekereza ko yari gushobora guhuriza hamwe abantu benshi hirya no hino ku Isi.”
Mu bandi bamaze kugaragaza ubushake bwo guhatanira kuyobora FIFA harimo Ramon Vega wahoze akinira Tottenham Hotspur, watangaje kandidatire ye mu Ukwakira.
Hari kandi Kozo Tashima w’imyaka 68, wahoze ayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buyapani, na we wagaragaje ko ashaka uyu mwanya.
Icyakora, amakuru avuga ko Tashima atarabona ibihugu bimushyigikira mu gihe ari byo bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamariza kuyobora FIFA.
Wenger wari usanzwe afitanye umubano mwiza na Infantino, aherutse kwitandukanya n’umugambi wo kugurisha imigabane ijyanye n’ubucuruzi bw’Igikombe cy’Isi.
Icyo gihe yavuze ko atigeze agira uruhare mu itegurwa ryawo, ahubwo yawumenye binyuze mu bitangazamakuru.
Yashimangiye ko kuwuhagarika byari ngombwa, kuko yemera FIFA yigenga, ikorera mu mucyo kandi ishyira imbere inyungu z’umupira w’amaguru.
Nubwo Infantino akomeje kunengwa n’abatavuga rumwe na we, aracyafite inkunga ikomeye mu mashyirahamwe yo muri Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo.
Uyu muyobozi aherutse gutangaza ko ashyigikiwe n’umubare munini w’abagize umuryango w’umupira w’amaguru ku Isi, ibintu bishobora kumufasha kongera gutsinda amatora.








Ibitekerezo 0