Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko Perezida William Ruto afite gahunda yo kwakira aya makipe yombi i Nairobi, aho ashobora gukinira kuri Stade nshya ya Raila Odinga Talanta.
Mu kiganiro yagiranye n'abaturage ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, Murkomen yavuze ko uyu mukino uri mu bikorwa bigamije guteza imbere siporo n'ubukerarugendo muri Kenya.
Ati "Umwaka utaha, Perezida azazana Manchester United na Arsenal muri Kamena. Aya makipe azaza gukinira i Nairobi. Igihugu cyacu kiri gutera imbere."
Uyu muyobozi yavuze ko Kenya yifuza kuba kimwe mu bihugu bya Afurika byakira imikino ikomeye ihuza amakipe y'ibihangange ku Isi.
Nubwo iyi gahunda yatangajwe, Arsenal na Manchester United ntiziratangaza ku mugaragaro niba zaremeye gukinira muri Kenya.
Iyi nkuru yagiye hanze mu gihe Kenya yitegura kwakira umukino wa gicuti uzahuza Bayern Munich yo mu Budage na Ajax Amsterdam yo mu Buholandi, uteganyijwe ku wa 5 Mutarama 2027.
Uyu mukino uzaba ari uwo gutaha Stade ya Raila Odinga Talanta ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 60, yubatswe ku gaciro ka miliyari 45 z'Amashilingi ya Kenya (asaga miliyari 510 Frw).
Murkomen yavuze ko umukino wa Bayern Munich na Ajax umaze gukurura abafana benshi, barimo Abanyaburayi 5000 bategerejwe muri Kenya, ndetse n'abandi bazaturuka mu bihugu birimo Nigeria na Misiri.
Gusa gahunda yo kuzana amakipe akomeye y'i Burayi muri Kenya ntiyavuzweho rumwe.
Depite Gathoni Wamuchomba uhagarariye agace ka Githunguri, yanenze Guverinoma, avuga ko ikwiye kubanza kwishyura imyenda irenga miliyari 34 z'Amashilingi ibereyemo inganda zitunganya icyayi, aho gushora amafaranga menshi mu mikino.
Mu gihe uyu mukino waba, waba ari amahirwe akomeye ku bakunzi ba Arsenal na Manchester United bo muri Afurika y'Iburasirazuba yo kwihera ijisho amakipe yabo.
Kenya isanzwe iri mu bihugu bitatu bizakira Igikombe cya Afurika cya 2027. Ibindi ni Uganda na Tanzania.







Ibitekerezo 0