Ni umukino wabaye nyuma y’iminsi 11 amakipe yombi anganyije igitego 1-1 muri BK Pro League.
Amakipe yombi yawukinnye adafite bamwe mu bakinnyi bayo, aho APR FC yaburaga Hakizimana Adophe na Byiringiro Jean Gilbert bari mu Ikipe y’Igihugu 'Amavubi' n'umunyezamu Ernan Siluane wahamagawe na Mozambique.
Gasogi United yo yaburaga Iyabivuze Fabrice, Kanamugire Arsene, Nkundukuri Leon na Byiringiro Thierry bari mu Mavubi y'Abatarengeje imyaka 23.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yabanjemo abakinnyi basanzwe bamenyerewe mu ikipe ya mbere, uretse umunyezamu Mudahigwa Christian, Omborenga Fitina na Amani Michel bakunze kubanza ku ntebe y’abasimbura.
Ku rundi ruhande, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyari ifite Kapiteni wayo, Cheikh Djibril Ouattara na Mamadou Traoré.
Uwiyaremye Fidali yafunguye amazamu ku munota wa 26 mu gihe Gasogi United yishyuriwe na Ekouere M'Baye Luther Duval mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.
M'Baye Luther yashoboraga kandi gutsinda igitego cya kabiri ku mupira watakajwe na Ishimwe Abdoul, ateye ishoti rikomeye rikorwaho n’umunyezamu Mudahigwa wawurengeje izamu.
Uyu mukino wari uwo kwitegura isubukurwa rya Shampiyona mu cyumweru gitaha aho APR FC izakirwa na Rayon Sports ku wa Gatandatu mu gihe Gasogi United izakira Kiyovu Sports ku wa Gatanu.
Mu yindi mikino ya gicuti yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Gicumbi FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 naho Amagaju FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1.











Ibitekerezo 0