Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026.
Iminota ya mbere yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, ariko abakinnyi bo mu busatirizi bakagorwa no gutera mu izamu ku buryo nta mipira ikomeye yageze ku banyezamu.
Kurushwa mu kibuga hagati byatumye Umutoza w’u Rwanda, Cassa Mbungo André, akora impinduka, Dukuzumuremyi Mari Claire asimburwa na Uwase Mireille ku munota wa 35.
Ni impinduka zahise zikurikirwa n’iz’umunyezamu ku ruhande rwa Ethiopia, aho Balcha Tarikua wavunitse nyuma yo kugongana n’umukinnyi w’u Rwanda yahise asimburwa na Jula Betelhem.
Byasabye gutegereza umunota wa kabiri muri irindwi y’inyongera, Uzayisenga Lydia yitsinda igitego cya Ethiopia ku mupira wahinduwe mu izamu ry’u Rwanda na Abebe Mihiret.
Abimana Laurence na Mukantaganira Joselyne binjiye mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda ubwo igice cya kabiri cyari gitangiye, aho abatoza bashakaga kongera imbaraga mu busatirizi bashaka kwishyura.
Ethiopia yakomeje kugerageza uburyo butandukanye ku barimo Senaf Denise na Mesay Tanga bahaye akazi gakomeye abarimo Uwimbabazi Immacullée, Uwase Andersène n’umunyezamu Ndakimana Angeline.
Dandamo Emush wajyanye mu kibuga na Tone Turist, yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 77, umupira yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina ujya hejuru gato y’izamu ry’u Rwanda.
Nyuma y’umunota umwe, Dandamo yongeye kubona uburyo bukomeye ku mupira wahinduwe na Tadesse Aregash, usanze uyu rutahizamu awukina n’umutwe, ku bw’amahirwe make ujya ku ruhande.
Mu minota 10 ya nyuma, Niyonshuti Emerance yahaye umwanya Mutuyemariya Florentine naho Uwingeneye Grace asimbura Mukagatete Emelyne ku ruhande rw’u Rwanda ariko nta mpinduka bagaragaje mu kibuga kugeza umukino urangiye.
Umukino wo kwishyura uzabera i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026. Ikipe izakomeza izahura n’izaba yakomeje hagati ya Tanzania na Botswana, mu ijonjora rya gatatu rizaba hagati ya Gashyantare na Werurwe 2027.



























Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyayisenga Emmanuel





Ibitekerezo 0