APR FC yasezerewe muri CAF Champions League na Zamalek SC ku giteranyo cy’ibitego 2-0, mu gihe Rayon Sports yakuwemo na Black Bulls yo muri Mozambique ku giteranyo cy’ibitego 4-2 muri CAF Confederation Cup.

Nubwo amakipe yombi yari ahanganye n’andi afite amateka n’ubunararibonye, uburyo yasezerewemo bwerekanye ko hari byinshi yari kuba yarakoze neza.

Ku mpande zombi, ikibazo nticyabaye kubura ubushobozi bwo gukina, ahubwo cyari ugukoresha nabi amahirwe, gukora amakosa mu bihe bikomeye by’umukino no kutabasha gucunga iminota y’ingenzi ishobora guhindura amateka y’umukino.

Kwirengagiza ikibazo cy’ubusatirizi byagurishije APR FC

APR FC yinjiye mu mukino ubanza na Zamalek SC muri Stade Amahoro ifite icyizere cyo gushaka intsinzi izayifasha kujya i Cairo ifite icyo irwanira.

Mu bihe byinshi by’uwo mukino, Ikipe y’Ingabo yabashije guhangana n’Abanya-Misiri, ibabuza kuyirusha cyane ndetse na yo ibona uburyo bwashoboraga kubyara igitego.

Ikibazo cyabaye mu minota ya nyuma, ubwo APR FC yari imaze igihe kinini icunze umukino neza yakoraga amakosa mu bwugarizi, Nasser Mansi agatsinda igitego cyahaye Zamalek intsinzi ya 1-0.

Icyo gitego cyahinduye byinshi kuko aho APR FC yari kujya mu Misiri ishaka igitego kimwe cyayisubiza mu mukino, yahise ijya mu mukino wo kwishyura iri ku gitutu cyo kubanza kwishyura umwenda.

Mu mukino wo kwishyura, byarushijeho kuba bibi kuko APR FC yatsinzwe igitego hakiri kare cyane, Ahmed Sherif akinjiza mu minota ibiri ya mbere. Iki gitego cyatumye umukino wayo uhinduka, isabwa kwiruka inyuma y’ibitego bibiri, ibintu bigoye cyane iyo ukinira hanze n’ikipe nka Zamalek imenyereye imikino ya CAF.

Ni byo ko APR FC yakinnye neza mu mikino yombi yahuyemo n’ikipe y’ikigugu, ibona uburyo bwinshi butandukanye, ariko mu marushanwa nk’aya, ntabwo buri gihe utsinda kubera ko wakinnye neza kurusha uwo muhanganye; hari igihe utsinda kubera ko wakoresheje neza amahirwe make wabonye kandi ukirinda ikosa rimwe rishobora kugushyira mu byago.

Kimwe mu byaranze APR FC mu mwaka w’imikino ushize harimo gutsinda ibitego bike mu mikino inyuranye, ariko ubwo yongeragamo abakinnyi barindwi bashya mu mpeshyi y’uyu mwaka, yirengagije rutahizamu ushaka ibitego mu gihe yari yarekuye Umunya-Mauritania Mamadou Sy.

Abakinnyi bashya iyi kipe yinjije mu busatirizi ni rutahizamu Uwiyaremye Fidali wari waratsinze ibitego 11 akinira Kiyovu Spoorts mu mwaka w'imikino ushize n'Umunya-Côte d'Ivoire Amani Kouadiokan Michel Breygenev usatira izamu anyuze ibumoso.

Kudatsindira mu rugo byakoze kuri Rayon Sports

Ku ruhande rwa Rayon Sports, urugendo rwayo rusa n’urwababaje abakunzi bayo kurushaho kuko amakosa akomeye yayakoreye mu mukino ubanza yakiniye imbere y’abafana bayo.

Mu mukino wabereye i Kigali, Rayon Sports yagombaga kubyaza umusaruro gukinirwa iwayo kugira ngo izajye muri Mozambique ifite amahirwe menshi yo gukomeza. Gusa yatsinzwe ibitego 2-0 na Black Bulls, bituma ari yo ijya ku gitutu gikomeye mbere y’umukino wo kwishyura.

Ikindi cyibajijweho ni amahitamo y’abakinnyi mu mukino ubanza, cyane cyane kuba Iradukunda Elie Tatou atarigeze ashyirwa mu bakinnyi 20 bifashishijwe.

Nubwo umutoza Haringingo Francis Christian yavuze ko byari gahunda ze z’imikinire, kuba Tatou ari we wafunguye amazamu mu mukino wo kwishyura, akanatanga umupira wavuyemo ikindi gitego cyatsinzwe na Muderi Akbar, byatumye benshi bibaza niba Rayon Sports yarakoresheje neza intwaro yari ifite mu mukino ubanza.

Rayon Sports yagiye muri Mozambique abantu benshi batayicira akari urutega bitewe n’uko yari yaritwaye mu rugo, ariko uko umukino wo kwishyura wagenze, ukarangira ari ibitego 2-2, byerekanye ko Black Bulls yari ikipe ikinika.

Umusaruro nkene mu marushanwa Nyafurika waba urenze abatoza n’abakinnyi?

Kuva Rayon Sports igeze mu matsinda ya CAF Confederation Cup mu 2018, nta kipe yo mu Rwanda yongeye kugera muri icyo cyiciro.

APR FC yagiye ihabwa ubushobozi bwinshi bwo kugera kure ariko ikananirwa, mu gihe Rayon Sports na yo itarabasha gusubiramo ayo mateka.

Ibi bikwiye gutuma impaka zirenga kuvuga ko umutoza runaka yakoze ikosa cyangwa umukinnyi runaka yatsindishije ikipe, ahubwo ikibazo gikwiye kujya no ku buryo amakipe yo mu Rwanda yiyubaka kugira ngo ahangane mu marushanwa Nyafurika.

Ikipe ishaka kugera mu matsinda ya CAF ikenera byinshi birenze kuba ifite abakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda dore ko kugeza uyu munsi yaba APR FC cyangwa na Rayon Sports, zombi ziteremeza imbere mu gihugu.

Muri ibyo bikenerwa harimo abakinnyi bazi icyo gukora; ba rutahizamu bashobora gukoresha amahirwe make babonye, ubwugarizi budakora amakosa mu minota ya nyuma n’abatoza bashobora guhindura umukino mu gihe ibintu bitangiye kugenda nabi.

Amakipe akina amatsinda y’amarushanwa Nyafurika akenshi ntahinduka ndetse kuri ngo ube imwe muri ayo, bigusaba ko hari iyo usezerera iyasanzwemo kandi na we ukaba wariyubatse mu buryo bushobora gukora ikinyuranyo.

Rayon Sports na APR FC zigiye kongera gushakira amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri Shampiyona