Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri, wari wahawe abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo Uwikunda Samuel wari hagati, Mutuyimana Dieudonné na Ishimwe Didier ku ruhande naho Umusifuzi wa Kane yari Nsabimana Célestin.
Ni umukino warimo ishyaka n’amakosa menshi, Al-Merrikh yavunikishije abakinnyi babiri mu minota 30 ya mbere, umwe muri bo ajyanwa kwa muganga.
Fady Sidick Coulibaly yavuye mu kibuga ku munota wa 21 nyuma yo kuvunika, asimburwa na Elmossbah Faissalabakar Yahya na we wavunitse nyuma yo kugongana n’Umunyezamu wa Al-Hilal, ahita ajyanwa kwa muganga.
Nyuma y’uburyo amakipe yombi atabyaje umusaruro, cyane ku ruhande rwa Al-Hilal, Al-Merrikh yafunguye amazamu ku munota wa 45, ku gitego cyatsinzwe na Obino Chisala nyuma yo gucenga umunyezamu Soufiane Farid Ouédraogo wari utakaje umupira.
Muri rusange, igice cya mbere cyarangiye Al-Hilal yagerageje amashoti atanu arimo atatu agana mu izamu, aho aya ya nyuma yatewe na Sunday Damilare na Kindness Cole wahushije uburyo bwiza bwakuwemo n’umunyezamu Ladji Brahim Sanou mu minota y’inyongera.
Ni mu gihe Al-Merrikh yo yageragejemo uburyo bune burimo amashoti abiri agana mu izamu, aho uretse igitego cya Chisala, irindi shoti ryatewe na Rijaniaina Nicolas Randriamanampisoa ku munota wa 34.
Al-Hilal yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka enye, hajyamo Mohamed Ahmed, Abdelrazig Taha Yagoub Omer, Mohamed Yousif na Mustafa Abdualgadr.
Nyuma y’iminota 16 ikipe ye ikigorwa no kwishyura, Umutoza wa Al-Hilal SC, Laurențiu Reghecampf, yakuyemo myugariro Aprocius Petrus, ashyiramo rutahizamu Emmanuel Flomo uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri Rwanda Premier League.
Ku munota wa 66, Chikumbutso Salima yakorewe ikosa na Kamaradini Mamudu mu rubuga rw’amahina, Uwikunda Samuel atanga penaliti yinjijwe neza na Fenohasina Gilles Razafimaro.
Nyuma y’iminota ibiri, Al-Merrikh yashoboraga kubona igitego cya gatatu, Obino Chisala akinirwa nabi n’umunyezamu wa Al-Hilal mu rubuga rw’amahina, ariko Uwikunda Samuel agaragaza ko nta kosa ryabayeho.
Mohamed Yousif yateye ishoti ryakuwemo n’umunyezamu Sanou wa Al-Merrikh, mbere y’uko n’uwa Al-Hilal akuramo umupira wa Ramadan Kreen Alagab.
Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Emmanuel Flomo yahawe umupira mwiza yinjiranye mu rubuga rw’amahina, arebana n’umunyezamu, atera ishoti hejuru.
Ku munota wa mbere muri itandatu y’inyongera, Kapiteni wa Al-Hilal SC, Mohamed Yousif yatsinze igitego n’umutwe ku mupira wahinduwe na Girumugisha Jean Claude.
Nyuma y’iminota ibiri, Ahmed M’Bareck wa Al-Hilal yakorewe ikosa n’umunyezamu mu rubuga rw’amahina, Uwikunda atanga penaliti yatewe na Yousif, ariko Ladji Sanou ayikuramo.
Salah Eldin Adil wa Al-Hilal SC yahise ahabwa ikarita itukura nyuma yo gukubita umutwe myugariro Daba Sogoba nta mupira bafite.
Umukino warangiye Uwikunda Samuel atanze amakarita y’umuhondo atandatu arimo abiri n’indi itukura ku ruhande rwa Al-Hilal SC.
Gutsinda uyu mukino byatumye Al-Merrikh igira amanota 37 ku mwanya wa gatatu, irushwa inota rimwe na Al-Hilal inganya amanota 38 na APR FC ya kabiri.





















Amafoto ya IGIHE: Umwari Sandrine





Ibitekerezo 0