Gutsindira hanze y’igihugu, cyane cyane ikipe ifite ubunararibonye nka Cap-Vert yari imaze amezi abiri gusa ivuye mu Gikombe cy’Isi yakoreyemo amateka, byatanze ubutumwa ko Amavubi ashobora kuba ari mu nzira nshya ndetse nta gushidikanya ko kujya muri CAN 2027 bishoboka.
Nubwo intsinzi yo ku wa 29 Nzeri 2026 yaririmbwe i Praia, i Kigali no mu bindi bice bibamo Abanyarwanda hirya no hino ku Isi, urugendo rwo gutaha kw’Ikipe y’Igihugu rwahise rutanga indi nkuru.
Aho kugera i Kigali kare ngo abakinnyi baruhuke ndetse batangire gutegura umukino wa gicuti bazahuramo na Kenya, Amavubi yamaze amasaha agera kuri 60 mu ngendo anyura ku bibuga by’indege bitandukanye mbere yo kugera mu Rwanda.
Intsinzi yari imaze kuboneka mu kibuga yahise itwikirwa n’ikibazo gishobora gusa n’icyoroheje uyu munsi, ariko kikazagira ingaruka zikomeye mu gihe cyakomeza kugaruka.

Intsinzi yo muri Cap-Vert ikwiye gusiga isomo rikomeye
Gutsindira Cap-Vert iwayo ni imwe mu ntsinzi zishobora kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwose rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Iburasirazuba mu mwaka utaha.
Amavubi yagaragaje ubushobozi bwo kwihangana, kudacika intege no kubona igisubizo mu mukino ukomeye. Ariko nyuma y’umukino, ikibazo cy’imigendekere y’urugendo rwo gutaha i Kigali cyahise kiba ingingo yaganiriweho cyane, cyane ko abakinnyi bahagurutse i Praia ku wa Gatatu Saa Mbiri za mu gitondo, bageze i Kigali ku wa Gatanu Saa Kumi z’umugoroba.
Mu mupira w’amaguru w’ababigize umwuga, ibintu nk’ibi ntibiba ari ikibazo cy’urugendo gusa, ahubwo ni ikibazo cyo kuba umukinnyi yagira igihe gihagije cyo kuruhuka.
Umukinnyi wakinnye iminota 90 mu mukino ukomeye aba akeneye kuruhuka, kurya neza, gusinzira neza no kongera kubona imbaraga. Iyo aho kugira ngo ibyo bikorwe ahise amara amasaha menshi mu ndege cyangwa ku bibuga by’indege, umubiri urushaho kunanirwa, bikaba byagira ingaruka ku myitozo no ku mikino ikurikiraho.
Ibyo birushaho kuba ikibazo ku bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda. Bamwe muri bo baba bagomba gusubira mu makipe yabo bagahita bongera gutangira imyitozo cyangwa amarushanwa.
Iyo bagezeyo bananiwe cyangwa batinze, bishobora kugira ingaruka ku mwanya bafite mu makipe yabo no ku buryo abatoza babo babafata, rimwe bakaba babimana ku mikino itaha babeshya ko barwaye cyangwa bavunitse. Ni yo mpamvu gutegura ingendo z’Ikipe y’Igihugu bidakwiye gufatwa nk’igikorwa cyo gushaka gusa uko ikipe iva ahantu runaka ijya ahandi, ahubwo bikwiye gufatwa nk’igice cy’imyiteguro y’umukino.
Ese muribuka Amavubi agorwa n’urugendo ruva i Maputo muri Mozambique mu 2019, Cameroun igatanga u Rwanda i Kigali ndetse bikarangira rutakaje uwo mukino rwiteguriye mu rugo umunsi umwe gusa?
Ni byiza ko Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatanze icyizere ko ku mukino wa Mali uzabera i Bamako, Amavubi azagenda n’indege yihariye aho byafasha gukina imikino ibiri azahuramo n’iki gihugu binganya amanota atandatu mu Itsinda K dore ko imikino yegeranye, aho izaba tariki ya 11 n’iya 15 Ugushyingo 2026.
Umukinnyi ushaka gutsinda Mali akeneye kugera aho umukino uzabera ameze neza kandi akanasubira i Kigali afite umubiri ushobora kongera gukina nyuma y’iminsi mike izaba irimo.
Icyemezo cyo gukoresha indege yihariye mu rugendo ruzakurikiraho ni igisubizo cyiza, ariko ikibazo kinini ni ukureba niba bizavamo uburyo burambye bwo gutegura ingendo zose z’Amavubi haherewe ku ngendo ndende bamwe bakora bavuye cyangwa basubiye mu makipe yabo dore ko bagaragaje ko amatike y’imyanya yo muri ‘Economy’ bategerwa ishobora gutuma bagira imvune.


Nta kibazo cyo hanze y’ikibuga gikwiye kwinjira mu rwambariro
Urugendo rugoye ruva muri Cap-Vert si rwo rwonyine rwagaragaye nk’ikibazo gikeneye igisubizo mu Mavubi kuko humvikanye n’ibibazo bijyanye n’uduhimbazamusyi, amafaranga y’umwiherero, amafaranga agenerwa ibikoresho by’abakinnyi n’ibindi bijyanye n’imicungire y’ikipe.
Ibi bishobora kugaragara nk’ibibazo biri ku ruhande, ariko mu by’ukuri bifite uruhare runini ku mutuzo n’imitekerereze y’abakinnyi.
Ubusanzwe, umukinnyi wahamagawe mu Mavubi aba agenewe ibihumbi 500 Frw yitwa ayo kugura inkweto ku mwiherero runaka, Amadolari 500 ya ‘mission’ ku mukino wo hanze, miliyoni 1,5 Frw ku mukino batsinze, ibihumbi 750 Frw ku mukino banganyije n’ibindi. Ni amafaranga bamwe bagaragaza ko akiri make, ariko ntibibuza ko hari igihe amwe muri yo aboneka bigoranye ndetse bigasaba gutegereza igihe kirenga umwaka.
Ikipe ikomeye ni ikipe umukinnyi ajyamo afite igitekerezo kimwe ari cyo gukina no gutsinda. Ntibikwiye ko umukinnyi uri mu mwiherero atangira gutekereza ku mafaranga atahawe, icyo yemerewe kitakozwe cyangwa ikibazo cy’urugendo azakora asubira mu ikipe ye.
Ese twibuka ko hanze y’ikibuga, n’aba bakinnyi bafite ubuzima babamo bubasaba amafaranga menshi angana n’amazina bafite?
Mu rugendo nk’uru rugufi, aho buri mukino ushobora guhindura byinshi, ubuyobozi bukwiye guharanira ko ikibazo cyose cyo hanze y’ikibuga gikemurwa mbere y’uko kigera ku bakinnyi.
Agahimbazamusyi kagomba kugira umurongo uzwi, amafaranga y’umwiherero agateganywa mbere, ingendo zigategurwa kare, aho ikipe icumbika hakamenyekana, ibikoresho bikaboneka ku gihe ndetse n’imikoranire hagati ya Minisiteri ya Siporo, FERWAFA n’izindi nzego ikaba isobanutse.
Imikino ya Mali ikwiye gutegurwa byihariye
Intangiriro nziza y’Amavubi yashimishije benshi, ariko ntawe ukwiriye kwibeshya ko akazi gakomeye karangiye, ngo kuko kuri ubu amanota atatu cyangwa ane ashobora kujyana u Rwanda muri CAN 2027. Oya! Ni bwo akazi gatangiye.
Imikino ya Mali ni yo ishobora kuba ikizamini gikomeye cy’uru rugendo, kuko ari cyo gihe hazagaragara niba Amavubi ashobora gukomeza gutsinda n’igihe yahuye n’ikipe ifite ubunararibonye, abakinnyi benshi bakina ku rwego rwo hejuru n’ubushobozi bwo guhana amakosa mato yagaragara.
Imikino ibiri ikurikirana hagati y’aya makipe yombi ahanganiye umwanya wa imbere ishobora guhindura isura y’Itsinda K mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.
U Rwanda rushobora kuyivamo ruteye intambwe nini igana mu Gikombe cya Afurika, ariko rushobora no kuyivamo rwongeye gusubira ku gitutu gikabije kuko ruramutse ruyitakaje yombi, hagati ya Cap-Vert na Liberia imwe igatsinda imikino ibiri izabihuza, ahabarwaga amahirwe angana na 60% ku Mavubi, yaba amaze kugera kuri 50% cyangwa munsi yayo.
Nk’uko Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yagaragaje imikinire itandukanye muri Cap-Vert, ni byo bizaba bikenewe no kuri Mali kuko hari igihe u Rwanda ruzaba rusabwa kurinda igitego, hari igihe ruzaba ari rwo rusabwa gushaka intsinzi cyangwa rugasabwa kubanza kwihangana iminota myinshi nk’uko byagenze i Praia.
Ikipe ishaka kujya muri CAN ntabwo ikina uburyo bumwe gusa. Igomba kugira uburyo butandukanye ndetse n’igisubizo cy’ibitateganyijwe.

Amakarita, imvune n’abasimbura: Urugamba rwo kugira ikipe yagutse
Rimwe mu masomo imikino ibiri Amavubi amaze gukina isize ni uko muri uru rugendo rwo gushaka itike ya CAN, ntabwo buri gihe umutoza azaba afite abakinnyi bose yifuza.
Hari amakarita, imvune, abakina mu makipe yabo badafite iminota ihagije ndetse n’abashobora kutaboneka kubera ibindi bibazo. Ni yo mpamvu Amavubi adakwiye kubakira ku bakinnyi 11 gusa, ahubwo agomba kubakira ku itsinda ryagutse.
Kuri ubu benshi baribaza uko Umutoza Stephen Constantine azabyifatamo kuko ku mukino ukurikiraho wa Mali, azakina adafite Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati, kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye ku mukino wa Liberia n’uwa Cap-Vert.
Umwanya Bonheur akinaho, w’imbere ya ba myugariro, wihariwe cyane n’abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bawukinaho imbere mu gihugu, abenshi muri bo ni abasimbura nka Nisingizwe Christian muri Rayon Sports, Ngabonziza Pacifique muri APR FC, Kanamugire Roger muri Gorilla FC n’abandi. Mu bakina hanze, na ho nta mazina akomeye awubarizwaho.
Muri uru rugendo, birasaba ko umutoza agomba kuba afite umukinnyi ushobora gusimbura undi ku rwego rutuma imikinire y’ikipe idahinduka cyane.
Iki ni kimwe mu bintu imikino ya gicuti ishobora gufashamo, aho ku mukino wa Kenya uzaba ku wa 5 Ukwakira muri Stade Amahoro, Constantine yakabaye atangira gushaka ibisubizo byo gusimbuza Mugisha Bonheur n’abandi bakinnyi babura ikarita imwe ngo basibe undi mukino.
Ntabwo umukino wa gicuti ugomba kuba uwo gukinisha buri gihe abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga, ahubwo ni amahirwe yo kureba abasimbura, kugerageza uburyo bushya no kubona ibisubizo mbere y’uko ikibazo kigera mu mukino ufite amanota.
By’umwihariko ku bakinnyi bakina hanze, gukurikirana uko bitwara mu makipe yabo bigomba kuba igikorwa gihoraho. Abatoza b’Amavubi bakwiye kumenya buri cyumweru uwakinnye, iminota yakinnye, umwanya yakinnyeho, niba afite ikibazo cy’imvune n’urwego ariho. Guhamagara umukinnyi ntibikwiye gushingira ku izina rye cyangwa ku byo yakoze mu mezi ashize gusa, ahubwo bikwiye gushingira ku rwego ariho icyo gihe.

Intsinzi ebyiri ntizikwiriye gutuma habaho kwirara
Iki ni kimwe mu bibazo bikomeye amakipe ahura na byo iyo atangiye neza. Intsinzi izana icyizere, ariko rimwe na rimwe icyizere gihinduka kwirara. Amanota atandatu ni umusingi mwiza, ariko si itike. Amavubi ntarasubira muri CAN, urugendo ntirurarangira kandi n’andi makipe ntararekura.
Ikipe ishaka kugera mu irushanwa rikomeye igomba kumenya gutandukanya kwishimira intsinzi no kwibwira ko yamaze kugera ku ntego. Intsinzi kuri Liberia na Cap-Vert ikwiye ahubwo kongera igitutu cyiza ku bakinnyi, ikababwira ko bagaragaje ko bishoboka, ariko ko bagomba gukomeza gukora.
Nta mukino wo kuvuga ko uzatsindwa kubera ko uwo bahanganye akomeye, kandi nta mukino wo kwibwira ko amanota azizana. Buri mukino ugomba gufatwa nk’uwa nyuma kuko mu rugendo nk’uru, ikosa rimwe rishobora guhindura imibare y’itsinda.
Stade Amahoro ikwiye kuba ahantu andi makipe atinya
Mu mikino isigaye, iyo Amavubi azakinira i Kigali ishobora kugira uruhare runini cyane. Ikipe ishaka kujya mu Gikombe cya Afurika igomba kubanza kubakira ku mikino yakiniye iwayo, kuko amanota yo mu rugo adakwiye gutakara byoroshye. Ariko kugira ngo ibyo bigerweho, si abakinnyi n’abatoza gusa babigiramo uruhare.
Abafana na bo ni igice cy’umukino. Stade Amahoro yuzuye, ifite abantu bashyigikira ikipe kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, ishobora gutuma umukinnyi yongera imbaraga ndetse igashyira igitutu ku wo bahanganye. Ibyo ariko na byo birategurwa.
Kwamamaza umukino bigomba gutangira kare, amatike akaboneka mu buryo bworoshye, kwinjira muri stade bikagenda neza, kandi abafana bagahabwa impamvu yo kumva ko na bo bari mu rugendo rwo kujya muri CAN.
Mu mupira w’amaguru, hari ibibuga amakipe asura azi ko azahura n’akazi gakomeye mbere y’uko umukino utangira. Stade Amahoro ikwiye kuba kimwe muri byo.

Ubumwe bw’ikipe ni bwo bushobora kuyambutsa ibihe bigoye
Mu mikino yose isigaye ntabwo ibintu bizagenda neza buri gihe. Hari ubwo u Rwanda ruzabanzwa igitego, umusifuzi agafata icyemezo kitishimiwe, umukinnyi akabona ikarita itukura cyangwa ikipe igakina nabi mu gice cya mbere. Aha ni ho imyitwarire y’ikipe igaragarira.
Gutsinda Cap-Vert nyuma yo guhura n’igitutu byerekanye ko Amavubi afite ubushobozi bwo kuguma mu mukino. Iyo mitekerereze igomba kurindwa, ariko ubumwe ntibwubakwa mu mukino gusa. Bwubakwa mu mwiherero, mu buryo abakinnyi bafatwa, mu itumanaho, mu cyizere hagati y’abatoza n’abakinnyi ndetse no mu buryo abayobozi bakemura ibibazo.
Iyo ibyo byose biri ku murongo, ikipe iba ishobora kunyura mu bihe bigoye itavunitse. Niba ikintu kimwe muri byo gitangiye kuvamo ikibazo, bishobora kugira ingaruka no ku byo abakinnyi bakora mu kibuga.
CAN 2027 ntigomba kongera kuba inkuru ya “habuze gato”
Mu myaka 22 ishize, Abanyarwanda bagiye babona Amavubi asatira inzozi zo gusubira mu Gikombe cya Afurika ariko ntazisohoze. Hari ubwo icyizere cyabaga kinini, hari ubwo ikipe yabaga itangiye neza, hari ubwo haburaga umukino umwe cyangwa igitego kimwe nk’uko byagenze mu 2024.
Kuri iyi nshuro, ntabwo ikibazo ari ukubanza kubaza niba bishoboka kuko Amavubi yamaze kugaragaza ko bishoboka. Ikibazo ni uburyo ayo mahirwe azarindwa. Kugira ngo u Rwanda rusubire mu Gikombe cya Afurika, ibintu bikomeye si byo byonyine bigomba gukorwa; n’ibito bigomba kwitabwaho.
Uyu munsi u Rwanda rufite amahirwe yo kongera kuba mu bihugu bizitabira Igikombe cya Afurika, kandi kuba CAN 2027 izabera muri Afurika y’Iburasirazuba bituma kuyitabira byagira igisobanuro kirenze icy’umupira gusa.
Abakinnyi bamaze kugaragaza ko bishoboka, ubu igisigaye ni uko inzego zose zibakikije na zo zikina umukino wazo neza, kuko uyu mwaka Amavubi ashobora kuba afite icyo atigeze agira mu myaka myinshi ishize: Intangiriro nziza, ikipe ifite icyizere n’amahirwe afatika.
Icyababaza kurusha ibindi si ukubura itike gusa, ahubwo ni ukubura itike kubera ikibazo cyari kizwi, cyagaragaye kare kandi cyashoboraga gukemurwa.
Habwirwa benshi, hakumva beneyo.











Ibitekerezo 0