Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Ubuyobozi bwa APR FC bwerekanye abatoza batatu bashya barimo Adil Mohammed Erradi, Nabyl Bekraoui umwungirije na Mugabo Alex utoza abanyezamu.

Aba batoza bose batangiye akazi kuri uyu wa Gatandatu, bakoresha imyitozo ya mu gitondo yabereye i Shyorongi, aho APR FC iri kwitegura imikino ya gisirikare izabera mu Mujyi wa Nairobi guhera tariki ya 8 z’uku kwezi, kugeza ku ya 22.

Adil Mohammed Erradi w’imyaka 40, afite intego zo kongera kugira APR FC ikipe ya mbere mu Rwanda nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino urangiye nta gikombe na kimwe yegukanye muri bibiri bikinirwa mu Rwanda.

Ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru uko yabonye ikibazo cya ba rutahizamu badatsinda ibitego muri iyi kipe dore ko yayirebye ikina CECAFA Kagame Cup, Erradi yavuze ko yiteguye kugikemura.

Ati” Mfitiye icyizere ba rutahizamu banjye. Niteguye gukosora icyo kibazo.”

APR FC yatangiye kwitegura iyi mikino ya gisirikare izabera mu Mujyi wa Nairobi, izahuza amakipe y’ingabo aturutse mu bihugu bya Kenya, Uganda, Tanzania, U Burundi, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya 12, yashyizweho mu masezerano yasinywe mu 1998 akavugururwa mu 2001.

Aya masezerano y’ubufatanye yarimo guhana amahugurwa ya gisirikare, gusabana no kumurika imico y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.

Iyi mikino yabaye bwa mbere mu 2005, ikinirwa muri Uganda, Kenya iyakira mu 2006, Tanzania mu 2007, Uganda yongeye kuyakira mu 2008, ibera mu Rwanda mu 2009, mu Burundi mu 2011, muri Kenya mu 2013, muri Zanzibar mu 2014, Uganda mu 2015, u Rwanda rwayakiriye mu 2016 no mu Burundi mu 2017.

Manishimwe Djabel asatira umunyezamu wa mbere, Rwabugiri Umar mu myitozo yo kuri uyu wa Gatandatu
Manishimwe Djabel asatira umunyezamu wa mbere, Rwabugiri Umar mu myitozo yo kuri uyu wa Gatandatu
Mutsinzi Ange na Nizeyimana Djuma bitoza mu gihe abakinnyi bose ba APR FC bogoshwe imisatsi mu rwego rwo kwitegura iyi mikino ya gisirikare
Mutsinzi Ange na Nizeyimana Djuma bitoza mu gihe abakinnyi bose ba APR FC bogoshwe imisatsi mu rwego rwo kwitegura iyi mikino ya gisirikare
Usengimana Danny ategerejweho ibitego mu mwaka utaha w'imikino nyuma y'uko amezi atandatu ya mbere atamuhiriye
Usengimana Danny ategerejweho ibitego mu mwaka utaha w'imikino nyuma y'uko amezi atandatu ya mbere atamuhiriye
Sugira Ernest ukunda guhusha uburyo bwinshi mu mikino itandukanye, akora imyitozo ngororangingo kuri uyu wa Gatandatu
Sugira Ernest ukunda guhusha uburyo bwinshi mu mikino itandukanye, akora imyitozo ngororangingo kuri uyu wa Gatandatu
Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi (iburyo) aganira na Nabyl Bekraoui umwungirije
Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi (iburyo) aganira na Nabyl Bekraoui umwungirije
Adil Mohammed Erradi yiyemeje gukosora ikibazo cya ba rutahizamu APR FC, ahereye ku bo isanganywe ndetse no kongera kuyihesha ibikombe
Adil Mohammed Erradi yiyemeje gukosora ikibazo cya ba rutahizamu APR FC, ahereye ku bo isanganywe ndetse no kongera kuyihesha ibikombe
APR FC yasubukuye imyitozo nyuma yo gukina CECAFA Kagame Cup ikaviramo muri 1/4
APR FC yasubukuye imyitozo nyuma yo gukina CECAFA Kagame Cup ikaviramo muri 1/4

Amafoto: APR FC