Uyu mukino wari uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, kuri Stade GelreDome ya Vitesse Arnhem, ariko ntiwabaye kubera imyigaragambyo y’abafana b’ikipe y’abashyitsi.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Buholandi avuga ko abafana ba De Graafschap bazindukiye ku kibuga cy’ikipe yabo mu Mujyi wa Doetinchem, bahagarika imodoka yari igiye gutwara abakinnyi berekeza i Arnhem.
Aba bafana bari barakajwe n’icyemezo cya Vitesse Arnhem cyo kubabuza kwinjira muri Stade GelreDome, nyuma y’uko impande zombi zinaniwe kumvikana ku ngamba z’umutekano zagombaga kubahirizwa kuri uyu mukino w’amakipe abiri yo mu Ntara ya Gelderland.
Ubuyobozi bwa Vitesse bwari bwabanje kwemera ko abafana 500 ba De Graafschap bazitabira uyu mukino, aho kuba 800 basanzwe bemerewe, ariko bubasaba kubahiriza amabwiriza arimo kugenzura ibikoresho byabo mbere yo kugera kuri stade.
Nyuma y’ibiganiro byahuje amakipe yombi, Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, byagaragaye ko bamwe mu bafana ba De Graafschap batari biteguye kubahiriza ayo mabwiriza.
Vitesse yatangaje ko icyemezo cyo kubabuza kwitabira umukino cyafashwe hashingiwe ku makuru yatanzwe na Polisi, ndetse no ku mvururu zikomeye zaranze umukino wahuje aya makipe mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Icyo gihe na bwo abafana ba De Graafschap bari babujijwe kwitabira umukino wabahuje na Vitesse.
Gusa De Graafschap yamaganye uburyo Vitesse yasobanuye iki kibazo, ivuga ko bidakwiye kugaragaza ikipe n’abafana bayo nk’abadashaka gukorana n’inzego zishinzwe umutekano.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buholandi (KNVB) ryatangaje ko umukino utagishoboye kuba, rinemeza ko iki kibazo kizashyikirizwa inzego zishinzwe imyitwarire.
Ryagize riti “Ni ibintu bidakwiye gushyigikirwa ko umukino wa Vitesse na De Graafschap udashobora kuba muri ubu buryo. Kuba abafana batuma umupira w’amaguru udakinwa ni ibintu bidashobora kwihanganirwa.”
Iri shyirahamwe ryakomeje rivuga ko imyitwarire nk’iyi igira ingaruka ku makipe, abakinnyi, umupira w’amaguru muri rusange ndetse no ku bihumbi by’abafana baba bifuza kureba imikino.
Umuyobozi wa Vitesse Arnhem, Willem van der Linden, yavuze ko gusubika uyu mukino byababaje cyane ikipe ye, kuko wari umukino ukomeye wari utegerejwe n’abafana benshi.
Ku rundi ruhande, De Graafschap yatangaje ko yatunguwe n’ibyabaye, ishimangira ko izabanza gukusanya amakuru yose no gusuzuma uko ibintu byagenze mbere yo kugira ikindi ibivugaho.
Kugeza ubu, itariki nshya uyu mukino uzaberaho ntiratangazwa, ariko ubuyobozi bwa Vitesse bwagaragaje ko bwifuza ko wazakinwa hubahirijwe amabwiriza y’umutekano yari yarashyizweho.
Nyuma y’imikino yo mu mpera z’icyumweru, Vitesse Arnhem iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Buholandi, mu gihe De Graafschap iri ku mwanya wa 15.
Aya makipe aturuka mu mijyi itandukanyijwe n’intera iri munsi ya kilometero 32, bikaba bituma imikino iyahuza iba ihanzwe amaso n’abafana benshi bo muri aka karere.





Ibitekerezo 0