Muri Mutarama nibwo iyi sosiyete yatangiye nyuma y’ifunga ry’iyari isanzwe ikora akazi nk’aka ya Jumia Food.
Nyuma y’amezi icyenda iki kigo cyari kimaze gikorera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 8 Nzeri cyatangiye ibikorwa byo kugeza amafunguro no ku bantu bari hirya no hino mu mujyi wa Musanze.
Mu kiganiro umuyobozi wa Vuba Vuba Africa, Albert Munyabugingo yagiranye na IGIHE yavuze ko bafashe umwanzuro wo gukorera no mu Mujyi wa Musanze nyuma y’igenzura bakoze bagasanga wujuje ibisabwa.
Yagize ati “Mu nyigo zitandukanye twakoze ku bijyanye na internet ama restaurant yo mu mujyi wa Musanze ndetse n’uburyo abantu bitabira ubucuruzi bwo kuri internet twasanze ari wo mujyi ukurikira Kigali”
Ku ikubitiro Vuba yatangiye ikorana n’amarestaurant asanzwe akomeye mu Mujyi wa Musanze nka La Paillotte, Amikus, Ndaza Escape na Le Bamboo.
Uko iminsi izagenda ishira Munyabugingo avuga ko ariko umubare w’amarestaurant bakorana muri uyu mujyi azagenda yiyongera.
Munyabugingo akomeza avuga ko ibikorwa byabo bigenda bitera imbere ndetse umubare munini w’abantu ukaba waratangiye kubayoboka muri ibi bihe bya Covid-19.
Yagize ati “Bigenda bizamuka cyane cyane muri gahunda ya Guma mu rugo na nyuma yayo muri iki gihe abantu birinda kugenda genda cyane, kuva aho twatangiriye n’aho tugeze ubu bigenda bizamuka[…]muri ibi bihe umubare w’abakiliya n’mafunguro dusabwa byariyongeye.”
Munyabugingo avuga ko abantu bagenda bumva ibyiza byo kuba batumiza amafunguro aho kwigira muri restaurant cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya covid-19.
Mu mezi icyenda imaze itangiye ibikorwa, Vuba Vuba Africa imaze kugira ibigo bakorana mu Mujyi wa Kigali bisaga 130 n’abakiliya basaga ibihumbi 16 ndetse kuri ubu imibare y’abo bagezaho amafunguro ikaba igera ku bihumbi bitanu.
Ubuyobozi bwa Vuba Vuba Africa buvuga ko mu minsi iri imbere buzagenda bukora n’izindi nyigo zabufasha kumenya indi mijyi bakwaguriramo ibikorwa byabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!