00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Tubanambazi wahinduriwe ubuzima n’ubuhinzi bw’ibihumyo

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 3 May 2025 saa 11:59
Yasuwe :

Tubanambazi Jean D’Amour, ni umugabo w’imyaka 44 wavukiye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Ngororero, utuye mu Karere ka Rubavu, ukomeje guhirwa n’ubuhinzi bw’ibihumyo nyamara yaratangiye bamuca intege.

Nyuma yo gusoza amasomo y’ubuhinzi, yatangiye gukora ibyo yize, abo mu muryango we ntibabyumva, batabona ko bizatanga umusaruro.

Amaze gusoza amasomo y’ubuhinzi yahisemo kubyaza umusaruro igihingwa cy’ibihumyo abikora mu buryo bugezweho butandukanye n’uko abandi babikoraga.

Ati “Nakibonye nk’igihingwa kidasanzwe cy’amayobera nifuza kumenya byinshi kuri cyo. Nta kindi gihingwa ushobora kwikorera imbuto yacyo uyivanye mu ruvangitirane rw’ibyo tuba twafashe nk’umwanda.”

Yahise agura imigina, arabihinga biranera ariko abavandimwe be banga kubirya bijyanye n’amakuru bari bafite kuri icyo gihingwa ko ushobora kukirya, ukagira ibibazo bikomeye.

Ati “Mama amfasha kubirya ngo nimpfa dupfane, ntibyanciye intege, ndetse nyuma baje kubikunda.”

Avuga ko yatangiye gukora imigina akayigurisha ku mafaranga 500 Frw, bikagera nubwo abaturage abagurira uburisho bwabyo ngo arebe ko babikunda na we abone isoko.

Bijyanye n’uko aho yari atuye batari basobanukiwe n’ubuhinzi bw’ibihumyo, yerekeje i Rubavu ku bw’amahirwe asanga bo barabimenyereye, abona isoko ryagutse, ashinga ikigo yise Damson Mushroom Farm.

Hari mu 2018. Yahise yiha umurongo wo gukora imigina akayihinga, akagurisha ashyiraho n’ikigo gitangirwamo amahugurwa ku banyeshuri biga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bakeneye imenyerezamwuga.

Ubu abanyeshuri bo muri TSS Mamba yo mu Karere ka Gisagara bari kwigira ku murimo babifashijwemo n’uyu muhinzi w’umwuga.

Avuga ko bitewe n’uburyo ibihumyo bihinzemo umugina umwe ashobora kuwururaho nk’ikilo cy’ibihumyo akakiranguza 2.500 Frw.

Tubanambazi uvuga ko yahereye ku gishoro cy’ibihumbi 54 Frw, ageze ku ishoramari rya miliyoni 7 Frw. Akomeje kubishyiramo imbaraga kuko afite isoko rinini muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, atarabasha guhaza.

Mu mbogamizi agifite harimo iyo kubona ipamba ryo gukoresha mu migina y’ibihumyo kuko riva muri Tanzania, hakaba ubwo ribura ku isoko ryo mu Rwanda ntabone uko akora imigina.

Mu guhangana n’icyo kibazo uyu muhinzi yiyemeje kubyaza ipamba ibisigazwa by’urubingo. Ikindi ni uko ashaka kujya acuruza ifu y’ibihumyo binyuze mu kubyumisha kuko iyo bitumishishijwe byangirika vuba.

Tubanambazi Jean D'Amour, wahereye ku gishoro cy'ibihumbi 54 Frw ageze ku ishoramari rya miliyoni 7 Frw
Bamwe mu banyeshuri bo muri TSS Mamba bimenyereza umwuga muri Damson Mushroom Farm ya Tubanambazi
Tubanambazi asigaye yikorera ipamba akoresha mu buhinzi bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .