Urubanza rw’uwari Visi Meya wa Musanze uregwa guhohotera umugore we ruzabera mu ruhame

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Mutarama 2020 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Isomwa ry’umwanzuro ku rubanza rya Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze uregwa gukubita umugore we, rwimuriwe ku wa 29 Mutarama 2020 ndetse rukazabera mu ruhame muri Stade Ubworoherane.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa bw’umugore we, Kamariza Olive, agaragaza ihohoterwa yakorewe n’umugabo we, asaba inzego z’umutekano kuwumucungira ngo hato atazagirirwa nabi.

Ni mugihe urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ndabereye ryagombaga gusomwa uyu munsi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasubije Kamariza kuri Twitter ko urubanza rwasubitswe, ko umwanzuro uzatangarizwa muri Stade Ubworoherane mu gihe iburanisha risanzwe ryaberaga mu cyumba cy’urukiko.

Byari byitezwe ko umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ndabereye, ugomba gusomwa saa munani n’igice.

Ati “Turakumenyesha ko @Rwandapolice irimo gukurikirana ko ntawahungabanya ubuzima bwawe kandi nk’uko ubizi urubanza umugabo wawe aregwamo rwagombaga gusomwa uyu munsi [Parquet General] rwimuriwe 29/01/2020 kuri Stade Ubworoherane.”

Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze aregwa gukubita umugore we

Gutangaza umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ndabereye byimuriwe ku wa 21 Mutarama 2020, kuko Perezida w’iburanisha mu rukiko rwisumbuye rwa Muhoza, umucamanza Munyawera Sophanie, atabashije kuboneka kuko ari mu mahugurwa mu Karere ka Nyanza.

Yatabaje inzego zikomeye z’igihugu

Uyu Ndabereye yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku itariki 30 Kanama 2019, agezwa imbere n’ubucamanza ku itariki 10 Nzeri 2019 ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo hatagira igikoma mu nkokora iperereza ku byaha aregwa byo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Ndabereye yajuririye iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye. Ku wa Kane tariki 9 Mutarama 2020, mu mpuzankano y’abagororwa, Ndabereye yasubiye imbere y’urukiko yongera gusaba ko yarekurwa akajya yitaba urukiko ari hanze.

Yemeye ko mu gihe yarekurwa yatanga ingwate n’abishingizi bo kumwishingira mu gihe cyose azaba anyuranyije n’ibyo yiyemeje, anavuga ko narekurwa by’agateganyo atazasubira iw’umugore, ahubwo azaba agiye mu nzu y’ubukode mu gihe ategereje imikiranurire y’urubanza rwe.

Mu gihe urubanza rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Kabiri, kuri uyu wa Mbere Kamariza yanyujije kuri Twitter ubutumwa burebure, amenyesha Perezida Paul Kagame “nk’umubyeyi udahwema kwita ku baturage no kubarenganura”, amubwira ko ari umubyeyi ashobora kuba yarumvise “mu binyamakuru, ko nakubiswe nkanapfurwa imisatsi n’uwahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze.”

Yakomeje ati “Ku itariki 09/10/2020 yaburanye gukurikiranwa ari hanze urubanza ruzasomwa ejo 14/01/2020 nkaba nishinganisha, ngutabariza kuko ejo azanyica ashyire mu bikorwa umugambi yahoranye wo kunyica nk’uko yabimbwiraga.”

Yanamenyesheje na Madamu Jeannette Kagame ati “Mama wacu, mubyeyi ukunda abana nkaba, mpangayikishijwe cyane n’umutekano w’abana banjye bahungabanyijwe n’ibyo babonaga se ankorera, kuko bantabaye kenshi none nkaba ngiye kubasiga ari imfubyi. Ni byishi mwabisoma murwandiko nabandikiye.”

Yagarutse ku nshuro nyinshi yakubiswe na Ndabereye, ahera mu Ukwakira 2012, ati “yankubise yitwaje ko naguze inyanya nyinshi. Mu 2013 mu kwezi kwa Kanama nabwo yankubise umugozi wa machine. Mu 2014 mu kwezi kwa Gashyantare yanteye umutwe mu jisho.”

“Taliki ya 17/04/2014 yankubise ntwite nkuriwe, avuga ko namennye ubuki icyo gihe byabaye ngombwa ko imiryango ye n’iyanjye bihagera asaba imbabazi kubera ko umuturanyi yatabaye. Icyo gihe twari dutuye ku Gisozi i Kigali.”

“Mu 2015 mu kwezi kwa Gashyantare yankuyemo imyenda ankubitira imbere ya murumuna we witwa Mbonigaba Gerard ndetse icyo gihe andema n’ibisebe ku maguru n’ubu inkovu ndacyazifite aho yavugaga ko abana basakuje mu rusengero ngo sinshobore kubacecekesha.”

Yanavuze uburyo ku itariki 01/07/2016 yamukubise yitwaje ko “naguze amasorori mabi, icyo gihe inshuti ze zirimo uwitwa Vincent Ndayambaje n’imiryango yanjye n’iye babigiyemo nabwo avuga ko ngo agira uburakari atazi aho buturuka”.

Muri Gicurasi 2017 nabwo ngo yamukubise amushinja ko“barumuna be nabimye amazi yo koga”, muri Kamena 2017 “ankomeretsa mu maso nakirwa n’abaganga b’ikigo cya Isange One Stop Center bakorera ku Kacyiru.”

Yakomeje ati “Mu Ukuboza 2017 yarankubise ndamuhunga njya kwa mukuru wanjye utuye mu murenge wa Muhoza muri quartier yitwa Yaoundé, ankurikirayo ahageze yurira igipangu cyaho agwamo imbere avugako agomba kunyica, turatabaza abashinzwe irondo n’ubuyobozi bw’umudugudu nibo badutabaye ndetse n’umugabo ukora mu karere ka Musanze DAF w’Akarere witwa Segahutu Evergiste yari atuye hafi. Icyo gihe yasize anasenye igipangu cyaho yuririye ndetse yashakaga no kumena inzugi n’amadirishya byo muri urwo rugo.”

Yakomeje ati mu Ukuboza 2018 “yashatse kuntera icyuma ngo anyice ndamucika ndirukanka arambura”, ku wa 14 Gashyantare 2019 “yankubise ari mu gitondo ndimo noza abana avuga ko ngo ntakoropye douche nirukanka nsa nkaho nambaye ubusa.”

Icyo gihe ngo umwe mu baturanyi yamutije igitenge cyo kwambara, ndetse umushoferi wa Ndabereye aba ari we umukiza. Icyo gihe ngo yanamubujije kongera kuhakandagira, baza kungwa na polisi.

Yakomeje ati “Nyakubahwa mubyeyi ubundi nta byumweru bibiri byashiraga atankubise. Yashatse kunyica kenshi sinapfa, abana batatu bavukiye, banakurira mu ihohoterwa, umukuru afite imyaka irindwi. Yambuzaga no kujya ku kazi, akamfungirana, akanyaka telefoni ngo ntatabaza.”

“Nyakubahwa mubyeyi wacu, nkwandikiye kuko nta muntu utazi iki kibazo, kandi nshimira inzego, ariko mbamenyesheje ko uyu mugabo umujinya agira atashobora kwifata. Akomeza avuga ko navamo azanyica bamusubizemo, n’uko imbabazi za Nyakubahwa Perezida zizamufunguza.”

Kamariza avuga ko yari amaranye na Ndabereye imyaka irindwi, kandi muri iyo myaka yose atigeze atuza kuko yamukubise bakiri no mu kwezi kwa buki mu 2012.

Bivugwa ko mbere y'uko afungwa, Ndabereye yakubise umugore akamupfura umusatsi

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko ikibazo cy’uyu mugore kiri gukurikiranwa mu buryo buciye mu mucyo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza