Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yitabye RIB, ariko atazi neza niba yarafunzwe.
Yagize ati “CSP Iyaburunga Innocent yitabye RIB, ntuba uzi niba ari bufungwe, ntuba uzi inzira barimo, ariko yaritabye, kwitaba yitabye RIB.”
Ntiharamenyakana neza ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho, kuko IGIHE yagerageje kuvugisha RIB, ariko Umuvugizi wayo w’Umusigire, Dr Murangirwa Thierry, ntiyagira byinshi atangaza.
CSP Iyaburunga yari amaze iminsi atabarije abagororwa n’imfungwa
Nubwo bitaramenyekana ko biri mu byatumye ahamagazwa na RIB, CSP Iyaburunga Innocent yitabye nyuma y’amabaruwa yagiye hanze yerekana ko ubuyobozi bwa gereza yari ayoboye bwandikiye amadini atandukanye arimo Kiliziya Gatolika na ADEPR, busabira inkunga imfungwa n’abagororwa bavugaga ko bafite imirire mibi.
Mu ibaruwa imwe yanditswe ku wa 19 Kamena 2020, IGIHE yaboneye kopi, yagiraga iti "Mbandikiye iyi baruwa ngirango mbasabe ko mwadutera inkunga y’inyongerafunguro y’abagororwa b’abanyantegenke n’abandi bagize ikibazo cyo kubyimba amaguru kubera imirire mibi, ibi bikaba byarakomotse ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19 kuko abagororwa n’imfungwa badasurwa.”
Nyuma yo kubona iyi baruwa, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Servilien Nzakamwita yasohoye itangazo risaba abakirisitu kwitanga kugira ngo bagoboke aba bafungwa n’abagororwa. Ni itangazo ryasohotse ku wa 29 kanama 2020.
Nyuma y’iri tangazo, Urwego rushinzwe imfugwa n’abagororwa rwahise rusohora ibaruwa irivuguruza, aho rwavuze ko nta mfungwa n’abagororwa bafite ikibazo cy’imirire mibi muri ibi bihe bya Covid-19 kubera kudasurwa.
RCS yavuze ko ingengo y’imari yo gutunga imfungwa n’abagororwa itigeze igabanuka, ndetse ko hashyizweho uburyo abafungiye mu magereza bohererezwa amafaranga n’imiryango yabo, nubwo batabasha kubasura muri ibi bihe bya Covid-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!