Iri koranabuhanga rimaze imyaka ibiri rishinzwe. Nkundimana yabwiye IGIHE ko yatangiye kurikoraho yiga muri kaminuza kuko yize ibijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi ashaka gutanga ibisubizo byakemura ibibazo bihari.

Iri koranabuhanga ryubakiye ku makuru ku bihingwa yashyizwe kuri rubuga rwa internet no muri application ya Agric AI.

Kurikoresha bisaba gufata telefoni yashyizwemo iri koranabuhanga, noneho umuhinzi akayitunga ku kibabi cy’igihingwa, AI igahita ihuza amakuru isanzwe ifite n’ayo icyo gihingwa kigaragaje, noneho ikayasesengura igaha amakuru umuhinzi.

Ati “Iri koranabuhanga rihita ryerekana uko igihingwa cye gihagaze niba hari imiti gikeneye cyangwa ikindi kibazo gifite, akamenya icyo ashobora gukora.”

Icyakoze, kuko amakuru ritanga haba hari arimo ari tekiniki, umuhinzi ashobora no guhita yiyambaza abajyanama mu buhinzi cyangwa abashinzwe ubuhinzi bakamubwira neza icyo agomba gukora.

Kuri ubu amakuru iri koranabuhanga ritanga, ibisubizo byayo byizewe ku kigero cya 70% kuko hari amakuru acyongerwamo kugira ngo rirusheho gukora ubusesenguzi bw’ukuri.

Iri koranabuhanga kuri ubu ririmo amakuru y’ibihingwa 11, icyakora aho ryatangiye gukoreshwa ni ku bihingwa bine ari byo ikawa, inyanya, ibishyimbo n’ibigori.

Kugeza ubu rikoreshwa n’abahinzi 250 kandi kurikoresha biracyari ubuntu, ariko Nkundimana yashimangiye ko uko bazagenda biyongera hazatekerezwa uko abahinzi bazajya bishyura kuko n’iri koranabuhanga rizaba rimaze kubakwa neza.

Agaruka ku cyo rizafasha urwego rw’ubuhinzi, yagize ati “Iki ni igisubizo kuko kugera ku makuru ari cyo kintu cyagoraga abahinzi bacu. Wasangaga niba igihingwa gifite ikibazo atamenya ngo ni iki, yajya muri pharmacy kugura imiti akabikora atazi neza icyo agiye gukemura. Dushaka ko bazajya bajyayo bazi neza ko umuti uhuye n’ikibazo gihari.”

Ikindi iri koranabuhanga ryafasha abashoramari n’abandi bari mu ruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi ni uko ayo makuru uko amenyekana ashobora gufasha kumenya ahari ikibazo hagafatwa imyanzuro myiza ijyanye n’ishoramari.

Nkundimana yagaragaje ko kuri ubu afite itsinda ry’abantu 10 bamufasha mu kurikoraho nubwo bose atari abakozi ahemba bihoraho, ndetse agikeneye amikoro yo kuryagura.

Yashimangiye ko ashaka kugira ‘server’ izamufasha kwakira amakuru menshi cyane ku bihingwa, ku buryo mu minsi iri imbere rizarenga gusuzuma ibihingwa hakabaho no gusuzuma ubutaka ku buryo ubuhinzi burushaho kujyana n’igihe.

Yongeyeho ko bagikeneye amakuru y’abahinzi n’ibitekerezo byabo ku buhinzi kuko AI idashobora gukora neza bidahari, aboneraho kubasaba gukomeza kubaha amakuru ajyanye n’ibihingwa byabo.

Nkundimana Augustin washinze Agric AI yagaragaje uko izafasha kwihutisha ubuhinzi bugezweho
Nkundimana Augustin washinze Agric AI yagaragaje uko izafasha kwihutisha ubuhinzi bugezweho
Iri koranabuhanga rifasha kurwanya ibyonnyi n’indwara byibasira ibihingwa hakoreshejwe telefoni
Iri koranabuhanga rifasha kurwanya ibyonnyi n’indwara byibasira ibihingwa hakoreshejwe telefoni