RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bantu uko ari babiri bafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe ku mikoreshereze y’umutungo.

Iti “Aba bombi bafashwe nyuma y'igenzura ku mikoreshereze y'umutungo w'iyi koperative n'iperereza ry'ibanze. Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko icyaha cyo gutonesha n’icyenewabo, Nyirarukundo akurikiranyweho yagikoze ashyira umugabo we ku mwanya wa mbere,mu bagombaga guhembwa n'umwalimu SACCO nk’abarimu bakoresheje inguzanyo bahawe neza kandi atujuje ibisabwa.

Ikijyanye no gukoresha inyandiko Mpimbano kirakekwa kuri Mugire Joseph ngo kuko yahawe 385 000Frw yo kugura ibikoresho ntiyabizana ahubwo atanga inyemezabwishyu z'impimbano, asobanura uko ayo mafaranga yakoreshejwe.