00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuceri, ibirayi, ibishyimbo n’ibitoki byariyongereye: Umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 September 2026 saa 07:41
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko mu gihembwe cy’ihinga B cya 2026, umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi birimo ibitoki, ibirayi, ibishyimbo n’ibigori wiyongereye ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2025.

Ubushakashatsi ku musaruro w’ubuhinzi (Seasonal Agricultural Survey) bwashyizwe hanze ku wa 22 Nzeri 2026 bugaragaza ko hegitari miliyoni 1,41, zingana hafi na 59% by’ubuso bwose bw’igihugu, zikoreshwa mu bikorwa by’ubuhinzi.

Mu gihembwe cya B 2026 hegitari miliyoni 1,02 zakoreshejwe mu buhinzi bw’imyaka yerera igihembwe, mu gihe hegitari ibihumbi 526 zari zihinzeho imyaka imara igihe kirekire

Iyi raporo igaragaza ko umusaruro w’ibigori wageze kuri toni 122.370 mu gihembwe B cya 2026, uvuye kuri toni 117,711 mu gihembwe nk’icyo cya 2025, bivuze ko wazamutseho 4%. Ubuso bwateweho ibigori nabwo bwageze kuri hegitari 94.823, bivuze ko bwiyongereyeho 2% ugereranyije na 2025.

NISR igaragaza ko umusaruro mwinshi w’ibigori wabonetse mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Bugesera.

Ibirayi byiyongereyeho 5,7%

Umusaruro w’ibirayi na wo wariyongereye kuko wageze kuri toni 331.963 mu gihembwe B cya 2026, ugereranyije na toni 314.093 zari zabonetse mu gihembwe B cya 2025, bikaba byarazamutseho 5,7%.

Raporo igaragaza ko ubuso bwateweho ibirayi bwari hegitari 48.424, bukaba bwarazamutseho 5,4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka wabanje. Umusaruro mwinshi w’ibirayi wabonetse mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera.

Ku bishyimbo ho umusaruro ku rwego rw’igihugu wageze kuri toni 243.775 mu gihembwe B cya 2026, ugereranyije na toni 240.721 zasaruwe mu gihembwe B cya 2025, bigaragaza inyongera ya 1,3%.

NISR ivuga ko uturere twejeje ibishyimbo byinshi ari Nyagatare, Kirehe, Bugesera, Ngoma na Gatsibo.

Nubwo umusaruro wazamutse, ubuso bwateweho ibishyimbo bwari hegitari 333.735, bukaba bwaragabanutseho 0,4% ugereranyije n’igihembwe B cya 2025. Umusaruro mpuzandengo wari ibilo 700 kuri hegitari.

Ibitoki nabyo biri mu bihingwa byagize izamuka rikomeye kuko iyi raporo igaragaza ko umusaruro wabyo wageze kuri toni 1.231.202 mu gihembwe B cya 2026, ukaba warazamutseho 5.6% ugereranyije na 2025 kuko bwo byari toni 1.166.247.

Ubuso buhinzeho urutoki bwageraga kuri hegitari 250,772, naho umusaruro mpuzandengo wari toni 12,4 kuri hegitari.

Intara y’Iburasirazuba ni yo yejeje ibitoki byinshi, cyane cyane mu turere twa Gatsibo, Ngoma na Kirehe, hamwe na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni mu gihe umusaruro w’ibigori wageze kuri toni 122.370, uvuye kuri toni 117.711 mu gihembwe B cya 2025, bivuze izamuka rya 4%.

Umuceri uhingwa mu bishanga weze toni 80.325, uvuye kuri toni 72.976 mu mwaka wabanje, bivuze ko wazamutseho 10,1%. Umusaruro w’umuceri kuri hegitati wageze kuri toni 4,6, mu gihe ubuso wahinzweho bwari hegitari 17.534.

Uturere twejeje umuceri mwinshi ni Gisagara, Nyagatare, Gatsibo, Bugesera na Rusizi, mu gihe umusaruro w’ibigori wiganje mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane cyane muri Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Bugesera.

Imikoreshereze y’ifumbire yakomeje kwiyongera mu bahinzi

Raporo ya SAS Season B 2026 igaragaza ko gukoresha ifumbire byakomeje kuba kimwe mu bikorwa by’ingenzi byafashije mu kongera umusaruro w’imyaka.

Muri iki gihembwe, 81,3% by’abahinzi bakoresheje ifumbire y’imborera, aho ikoreshwa ryayo ryageze kuri 81,7% mu bahinzi babikora ku buso buto, ndetse na 71,3% mu bahinzi bahinga ku buso bugari.

Ifumbire mvaruganda yakoreshejwe na 57,5% by’abahinzi bose; ikoreshwa na 56,7% mu bahinzi bato na 80,2% mu bahinzi bahinga ubuso bubari. Ifumbire mvaruganda yakoreshejwe cyane ni DAP yari kuri 40%, UREA kuri 35,5% na NPK yakoreshejwe kuri 20,3%.

Ni mu gihe 13,1% by’abahinzi bakoresheje uburyo bwo kuhira imyaka, aho abahinga ku buso buto buhiye ku rugero rwa 11,5%, naho abahinzi bahinga ku buso bugari buhira bari 56,2%.

Abahinzi 56,9% buhiye imyaka bakoresheje uburyo bugezweho bwo kuhira. Amazi akoreshwa cyane mu kuhira yaturukaga mu biyaga no mu migezi, angana na 42,4%, naho amazi yo munsi y’ubutaka agera kuri 30,3%.

NISR isobanura ko kuhira imyaka bikomeje kugira uruhare mu gufasha abahinzi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kongera ubushobozi bwo kubona umusaruro uhagije.

Umusaruro w'umuceri wiyongereyeho 10,1% mu gihembwe cy'ihinga B 2026
Umusaruro w’ibirayi na wo wariyongereye kuko wageze kuri toni 331.963 mu gihembwe B cya 2026, ugereranyije na toni 314.093 zari zabonetse mu gihembwe B cya 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages