00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’abakoresha internet ya 4G ya MTN Rwanda wazamutseho 506%, itanga icyizere kuri 5G

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 March 2024 saa 02:52
Yasuwe :

MTN Rwanda yatangaje ko umwaka wa 2023 warangiye umubare w’abakoresha internet ya 4G y’iyi Sosiyete y’itumanaho uzamutse ku kigero cya 506%, ibintu byagize uruhare mu kongera umubare w’amafaranga yinjiza biturutse muri serivisi itanga.

Ubwiyongere bw’umubare w’abakoresha internet ya 4G ya MTN mu Rwanda, ni imwe mu ngingo zikubiye mu makuru iyi sosiyete yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe mu 2024, hagamijwe kugaragaza uko umwaka wa 2023 wasize ihagaze mu by’imari.

Iyi mibare yashyizwe hanze, igaragaza ko mu mwaka wa 2023, amafaranga MTN Rwanda yinjije binyuze muri serivisi itanga yazamutse ku kigero cya 11,2%, ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Amafaranga MTN Rwanda yinjije aturutse mu bikorwa byo kugurisha internet mu 2023 yazamutse ku kigero cya 21,4%. Ibi byagizwemo uruhare n’umubare w’abakoresha internet y’iyi sosiyete wazamutseho 14,3%.

Itangizwa rya internet ya 4G naryo ryagize uruhare rukomeye mu kuzamura amafaranga MTN Rwanda ikura muri ubu bucuruzi. Umubare w’abakoresha ubu bwoko bwa internet wazamutse ku kigero cya 506%.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yagaragaje ko “Twatangije internet ya 4G yacu muri Nyakanga mu 2023, bituma tubasha gusubiramo ibijyanye n’ibiciro bya internet yacu ku bo tuyigurisha bituma inyungu izamuka.”

Ikindi cyazamuye umubare w’amafaranga MTN Rwanda ikura mu bucuruzi bwa internet ni ubwiyongere bw’umubare w’abakiliya b’iyi sosiyete bakoresha smartphones.

Mu 2023 umubare w’abakiliya ba MTN Rwanda bakoresha ubu bwoko bwa telefone wazamutseho 26%, ibintu byagizwemo uruhare na gahunda ya ‘Macye Macye’ igamije gufasha ababyifuza kubona smartphones bakazishyura mu byiciro.

Ahandi MTN Rwanda yakuye amafaranga menshi ni mu bijyanye n’ubucuruzi bwa Mobile Money.

Imibare igaragaza ko umwaka wa 2023 warangiye MoMo Rwanda Ltd ifite abakiliya miliyoni 4,9. Ibi byatumye amafaranga iki kigo gikura muri ubu bucuruzi azamuka ku kigero cya 33,6%.

Umubare w’abacuruzi bakoresha uburyo bwo kwishyurwa bwa MoMoPay wageze ku bihumbi 337, uvuye ku bagera ku bihumbi 141 babukoreshaga mu 2022.

Umuyobozi Mukuru wa MoMo Rwanda, Chantal Kagame, agaragaza ko bakomeje kwishimira intambwe Abanyarwanda bakomeje gutera mu kwimakaza ikoranabuhanga mu bijyanye no guhererekanya amafaranga.

Ati “Dutewe ishema n’intambwe MoMo Rwanda imaze gutera mu guteza imbere ibijyanye na serivisi z’imari zidaheza no guharanira iterambere ry’ubukungu rigizwemo uruhare n’abagabo n’abagore banyuze mu bisubuzo bishingiye kuri serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga. Ibi biri kugira uruhare rukomeye mu kuzamura serivisi z’imari zidaheza mu Rwanda.”

Chantal Kagame yakomeje avuga ko “Kwiyongera k’umubare w’abakoresha serivisi zacu n’abacuruzi bakoresha MoMo pay bishimangira umuhate wacu kuri iki kintu.”

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagaragaje ko umusaruro iyi sosiyete yagezeho mu 2023 ariwo kwishimira.

Ati “Uyu musaruro ni igihamya cy’akazi gakomeye n’umuhate w’abakozi bacu ndetse n’ubufasha dukomeje guhabwa n’abagize Inama y’Ubutegetsi, abanyamigabane ndetse n’ubudahemuka bw’abakiliya bacu.”

“Mu 2023 twateye intambwe ishimishije mu myaka 25 tumaze mu Rwanda yo gutangiza internet yacu ya 4G ndetse no kwerekanira mu nama ya World Congress Summit uko 5G yakora.”

Yakomeje avuga ko ishoramari MTN Rwanda ikomeje gukora rizayifasha kugeza kuri bose internet ya 5G mu gihe izaba itangiye gukora mu Rwanda.

Ati “Ishoramari dukomeje gukora mu bikorwaremezo rizadufasha kwitegura gutanga internet ya 5G n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bw’ahazaza, buzadufasha gutanga internet yihuta na serivisi nziza.”

Uretse kwibanda mu bucuruzi, MTN Rwanda igaragaza ko izakomeza no kugira uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

MTN Rwanda yatangaje ko umwaka wa 2023 warangiye umubare w’abakoresha internet ya 4G yayo uzamutse ku kigero cya 506%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages