Umwaka wa 2023 mu Bushinwa witiriwe urukwavu kuko ari rwo rugezweho mu rutonde rw’inyamaswa 12 zitoranywamo imwe yitirirwa buri mwaka, igashingirwaho ibizaranga isi hagendewe ku myitwarire isanzwe iranga iyo nyamaswa mu buzima busanzwe.
Umuryango w’Abashinwa baba mu Rwanda ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, wizihije umwaka mushya kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama, mbere ho y’iminsi 12 ngo uwo munsi ugere.
Ni umunsi waranzwe n’ibirori byiganjemo umuco gakondo w’u Bushinwa, amateka, imbyino, imikino n’ibiribwa bigaragaza umuco w’icyo gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ari mu bitabiriye ibyo birori, byabereye ahakorera ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
Yashimye umubano umaze imyaka 52 hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, ashimangira ko ukomeje kubyara umusaruro ku mpande zombi.
Ati “Kuva umubano watangira, washibutsemo ubushuti n’ingamba zitabarika. U Rwanda rufata u Bushinwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wagize uruhare mu iterambere ryarwo mu nzego zitandukanye nk’ibikorwaremezo, ubuzima, ingufu, uburezi n’ibindi.”
Kuri ubu, u Bushinwa ni kimwe mu bihugu bya mbere bicuruzanya cyane n’u Rwanda. Nk’umwaka ushize, Biruta yavuze ko ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwageze ku gaciro gakabakaba miliyari y’amadolari.
U Bushinwa bufite imishinga itandukanye y’ishoramari mu Rwanda kandi uko umwaka ushira igenda yiyongera. Iki gihugu cyagize uruhare mu iyubakwa ry’imihanda itandukanye mu Rwanda nk’ugana ku kibuga cy’indege cya Bugesera, ibitaro bya Masaka, IPRC Musanze n’ibindi.
Minisitiri Biruta kandi yashimiye u Bushinwa ku ruhare rwabwo mu guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu ku ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko inama iba buri myaka itatu igahuza ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa, FOCAC.
Ati “Ndabizeza umuhate w’u Rwanda mu gukomeza gukorana bya hafi n’u Bushinwa mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi.”
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko ari ibyishimo ku gihugu cye kuba bagiye kwinjira mu mwaka mushya nyuma y’ibyagezweho mu mwaka ushize.
Yagarutse ku matora y’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka CPC riyoboye u Bushinwa yabaye umwaka ushize akagenda neza, agasiga Perezida Xi Jinping akomeje kuriyobora no kuyobora igihugu.
Yavuze ko umwaka mushya ari umwaka bizeyemo amahoro n’umutekano no gukomeza intego zo guteza isi imbere.
Ati “Ni umwaka witiriwe urukwavu. Urukwavu rugaragaza ubwenge, ubugwaneza no kuramba mu muco w’Abashinwa. Twizeye ko umwaka mushya uzarangwa n’ubwenge, kuramba n’ubugwaneza ari nako biteza imbere umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu kuzana amahoro ku Isi.”
Umwihariko w’umwaka w’u Bushinwa
Umwaka mushya w’u Bushinwa ukunze kwitwa uw’imboneko z’ukwezi (Lunar Year), wizihizwa n’abantu basaga miliyari ebyiri ku isi. Hejuru y’u Bushinwa, uwo mwaka mushya wizihizwa no mu bindi bihugu byo muri Aziya nka Indonesia, Philippines, Vietnam, Koreya y’Epfo, Koreya ya Ruguru, Malaysia, Singapore na Brunei.
Ibirori byo kuwizihiza bizamara iminsi 16 uhereye tariki 21 kugeza tariki 27 Mutarama 2023. Mu Bushinwa, iminsi irindwi izashira hari ibiruhuko hirya no hino mu gihugu.
Ni igihe imiryango n’inshuti mu Bushinwa bahura, bakishimira umwaka basoje, bagasangira, bakishima bahigira umwaka mushya uba ugiye gutangira.
Ambasaderi Xuekun yavuze ko hashize imyaka isaga 3000 uwo mwaka wizihizwa mu Bushinwa, ukaba ufite inkomoko mu mateka y’icyo gihugu.
Abashinwa bemera ko gutangira kwizihiza umwaka mushya byatangijwe n’Imana nkuru, Umwami w’Abami Jade ufatwa nk’Imana y’ijuru mu myemerere y’abatuye icyo gihugu.
Mu gihe cye yabaye umugenga w’izindi mana, ategeka isi n’ibiri mu nda yayo ndetse n’isanzure.
Hari inyamaswa 12 zemerewe kwitirirwa umwaka mu Bushinwa, nazo zifite inkomoko ku Mwami w’Abami Jade. Bivugwa ko umunsi umwe ubwo yari yizihije isabukuru y’amavuko, yatumijeho inyamaswa zose zo ku isi ngo zijye mu marushanwa yo kwiruka.
Inyamaswa 12 nizo zitabiriye amarushanwa, zirasiganwa hanyuma umwanya zabonye akaba ari wo uzajya ukurikizwa zitirirwa umwaka runaka.
Imbeba niyo yaje mbere, hakurikiraho inka, igisamagwe, urukwavu, dragon, inzoka, indogobe, intama, inkende, isake, imbwa hagasoza ingurube.
Ni ukuvuga ko umwaka wa 2023 niba witiriwe urukwavu, uwa 2024 uzaba uwa dragon. Imyitwarire isanzwe iranga iyo nyamaswa, niyo abashinwa bagenderaho bateganya ibishobora kuba muri uwo mwaka wayitiriwe.
Mu kwizihiza umwaka mushya, Abashinwa bahana impano ziri mu mabahasha atukura, cyane cyane zigahabwa abana, ingaragu n’abandi bakiri bato. Haba harimo amafaranga akenshi, mu kwifuriza abantu ubutunzi mu mwaka mushya.
Hari ibyo kuziririza mu minsi mikuru itangira umwaka w’Abashinwa, kuko bemera ko uburyo utangiye umwaka ari ikimenyetso cy’ibizagukurikirana umwaka wose.
Ntibyemewe kunywa igikoma kuko kizana ubukene, ntibyemewe kumena amasahane kuko bizana umwaku, ntibyemewe gukubura kuko ari ugukubura ubukire, ntibyemewe kuguriza cyangwa kuguza amafaranga kuko bigukururira amadeni umwaka wose, n’ibindi.

































Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!