Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari yitabiriye Inama ya 50 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize G-77 yari ifite insanganyamatsiko igamije kurebera hamwe ahazaza h’ubufatanye bw’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Perezida w’uyu muryango ndetse n’itsinda ry’ibihugu bya Afurika kubera icyizere bagiriye u Rwanda baruha inshingano yo kuyobora G77 mu 2027.
Yavuze ko u Rwanda nk’umwe mu banyamuryango bashinze G-77 mu 1964 i Geneve, rumaze igihe rushyigikira icyerekezo, amahame n’intego z’uyu muryango, cyane cyane mu guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rusobanukiwe ibibazo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bihura na byo mu rugendo rugana ku iterambere, cyane cyane mu bihe bigoye.
Ati “Mu bufatanye bwaranze uyu muryango, ndabasezeranya ko Guverinoma y’u Rwanda izasohoza inshingano n’uruhare rwayo mu bunyangamugayo, ishema n’icyubahiro bijyanye n’icyizere yagiriwe n’ibihugu bigize G77 n’u Bushinwa.”
Yongeyeho ko nubwo Isi iri mu bihe bitoroshye, u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’ibihugu bigize uyu muryango, Umunyamabanga Mukuru wa G77 ndetse n’abafatanyabikorwa bawo kugira ngo intego zawo zigerweho.
Minisitiri Nduhungirehe yashimiye kandi Uruguay yayoboye G77 muri uyu mwaka wa 2026, avuga ko yayoboye uyu muryango mu gihe cy’ibibazo bikomeye ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ariko ukaba warateye intambwe mu biganiro ku bufatanye mpuzamahanga mu bukungu no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Yavuze ko u Rwanda ruzakoresha igihe ruzaba ruyoboye G77 mu 2027 mu guteza imbere gahunda z’uyu muryango no gukurikirana ibyifuzo n’inyungu z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu nzego zitandukanye mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!