00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda, Iraq na Bahamas byaganiriye ku mahirwe y’imikoranire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 September 2026 saa 11:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yanagiranye ibiganiro na ba Minisitiri b’Intebe ba Iraq na Bahamas, byibanze ku gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibi bihugu.

Ibiganiro byabereye i New York muri Amerika ku wa 22 Nzeri 2026, aho Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yitabiriye Inama Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ubutumwa bwashyizwe kuri X y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe buvuga ko “Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibi bihugu no kurebera hamwe amahirwe y’imikoranire mu nzego zifitiye impande zombi inyungu.”

Dr Nsengiyumva kandi yitabiriye umuhango wo gutangiza ibiganiro by’Inama y’inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yaganiriye na mugenzi we Philip Davis wa Bahamas
Dr. Nsengiyumva yanaganiriye na Ali al-Zaidi wa Iraq

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages