Tariki 9 Nyakanga 2023 ni bwo mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze habaye umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono. Witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z’umutekano n’abandi.
Ni igikorwa cyafashwe nk’ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda nyamara baranyuze mu mateka nk’ayo yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byanatumye hategurwa Inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Nyuma y'umunsi umwe ibaye, Senateri Nyirasafari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter asaba imbabazi ku makosa yakoze yitabira igikorwa cyo kwimika "Umutware w'Abakoono".
Yagize ati "Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI mukaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mbikuye ku mutima, mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ku makosa akomeye nakoze ubwo nitabiraga umuhango w’icyiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono”."
Yavuze ko nyuma y'ibiganiro ku bumwe bw’Abanyarwanda ku wa 23 Nyakanga 2023, yasanze yarakoze amahano 'yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda'.
Yakomeje ati "Nk’umwe mu bahuye n’ingaruka zituruka ku macakubiri yaranze igihugu cyacu, nzi uburemere bwazo, ntabwo nari nkwiriye kurangara kugeza ku rwego rwo kwitabira igikorwa nka kiriya. Ingaruka zo kwibona mu moko nizo zabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994."
Senateri Nyirasafari yemeye ko yakoze amakosa akomeye kuba ntacyo yakoze ngo aburizemo igikorwa cyo kwimika 'Umutware w'Abakoom' kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati "Nitandukanyije n’imyumvire n’imigirire nk’iyerekeye “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono”. Kwivangura no kwironda mu Banyarwanda ni ibyo kurwanywa twivuye inyuma. Niyemeje guca ukubiri n’icyagarura Abanyarwanda mu mateka mabi nk’ayo twanyuzemo."
Yatanze ubutumwa ku Banyarwanda ko bakwiye kugendera kure ibikorwa bigamije kubacamo ibice.
Ati "Ndasaba buri Munyarwanda kumva ko ingaruka z’iyi myitwarire ziremereye no guhora tuzirikana akaga byadukururira iramutse idakumiriwe."
"Ndashimira Umuryango FPR-INKOTANYI ukomeje kudukebura, ukatugarura mu nzira nyayo yo kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda yo nkingi itajegajega igihugu cyacu cyubakiyeho. Nkomeje gusaba imbabazi Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI akaba na Perezida wa Repubulika, ndasaba imbabazi abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI n’Abanyarwanda muri rusange kandi mbijeje gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda."
𝐆𝐔𝐒𝐀𝐁𝐀 𝐈𝐌𝐁𝐀𝐁𝐀𝐙𝐈
Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI mukaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mbikuye ku mutima, mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ku makosa akomeye nakoze ubwo nitabiraga umuhango w’icyiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” wabaye…
— Nyirasafari Espérance (@nyirasafariespe) July 24, 2023

– N’abandi bayobozi bakomeje gusaba imbabazi
Umuyobozi w'Ihuriro rya Golf mu Rwanda, Bill Kayonga, na we ari mu bitabiriye iyimikwa ry'Umutware w'Abakono.
Abinyujije kuri Twitter yasabye imbabazi zo kuba yaritabiriye iki gikorwa, akanabishishikariza abandi, avuga ko bihabanye n'umurongo u Rwanda rwihaye wo kubaka ubumwe n'ubwiyunge.
Yijeje ko "azatanga imbaraga ze mu kurwanya imyumvire mibi yabangamira ubumwe bw'Abanyarwanda. Nasanze bidakwiye gutera iyi ntambwe ndetse ndasaba imbabazi mu ruhame ku buryo n'undi Munyarwanda atazisanga yaguye mu ikosa nk'iri."
Aba bayobozi banditse basaba imbabazi mu gihe Andrew Rucyahana Mpuhwe wari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu yeguye ku mirimo ye, nyuma yo kwemera ko yakoze ikosa ryo kwitabira umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono nk’umushyitsi mukuru.
𝐀𝐏𝐎𝐋𝐎𝐆𝐘
I write this tweet to deeply apologize to the leadership of our Nation for the gross irresponsible act of participating and speaking at the Abakono clan leader installation ceremony held in Kinigi.
After deep reflection, I clearly see the kind of damage that…
— Bill Kayonga (@bkayonga) July 24, 2023





Ibitekerezo 0