Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje ko abagabye iki gitero bataramenyekana.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Ku wa 19 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, umuntu utaramenyekana yateye grenade mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ikomeretse byoroheje abantu 4 bahise bajyanwa mu bitaro.”
“Inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza rigamije gutahura uwo ari we wese waba wabigizemo uruhare.”
Kuri iki Cyumweru Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagiranye inama n'abayobozi ndetse n'abaturage muri uyu murenge wa Kamembe, aho bashishikarijwe kurushaho kwicungira umutekano.
Yavuze ko nubwo habaye iki gitero cya grenade, umutekano w'u Rwanda urinzwe ku buryo abaturage bakomeje imirimo yabo.
Ati "Umutekano urahari, n'ababigerageza [kuwuhungabanya] barasa nk'abantu badafite aho bashingira, bakavuga bati reka mfe kukajugunya ndebe niba hari icyo kafata, ariko abaturage ba Rusizi bafite imbaraga kandi umutekano urahari."
Minisitiri Shyaka yavuze ko buri muturage akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, kandi inzego z'umutekano ziteguye kubafasha. Yagarutse ku gace katewemo grenade, avuga ko ari ahantu hameze nk'ahari akajagari kandi hatari urumuri, hakaba hagomba guhita hashyirwa amatara.
Yakomeje ati "Abari bagize icyo kibazo cya ka grenade bajugunye, bakajugunye mu muhanda, ibishashi byako bigira abantu bitarukira ariko bito cyane, bagiye kwa muganga ngira ngo nta n'uwamazeyo amasaha abiri bahita bongera bisubirira mu ngo zabo, gusa n'ibyo ntitubishaka."
"Turashaka umutekano wuzuye, turashaka Abanyarwanda bajyana mu cyerekezo cy'iterambere, turifuza ko Abanyarwanda twese ahubwo duhuriza no kuba twakangurira n'abo bari hanze y'igihugu bagataha kuko turabashaka ngo batahe, dufatanye twubake igihugu."
Minisiti Shyaka yavuze ko abakoze ibi bikorwa baturutse hanze y’igihugu, abasaba gutaha mu Rwanda kuko ibikorwa byabo ntaho bizabageza.
Yakomeje ati “N’iyo waba ufite uwo muva inda imwe, rwose mubwire atahe kuko tuzamufata nk’umwana w’iki gihugu nubwo yaba ari ikirara. Cyokora niba hari ibyo akurikiranwaho, ubutabera buzakora hakurikizwe inzira ziteganywa n’amategeko, ariko ndagira ngo mbwire abanyarwanda ko inkiko zose z’igihugu hari umutekano.”
Mu minsi ishize nibwo abandi bagizi ba nabi bahungabanyije umutekano mu karere ka Musanze, bica abantu 14 abandi barakomereka. Inzego z'umutekano zahise zibakurikirana zicamo 19, batanu bafatwa mpiri.








Ibitekerezo 0