Umuco wo kotsa imyaka uvugwa mu mirenge itandukanye ihana imbibi na RDC aho bamwe mu bahinzi bayigurisha ikiri mu murima hanyuma abayiguze bakazisarurira imyaka yeze.

Ubuyobozi bugaragaza ko iki gikorwa kigira ingaruka ku bucuruzi kuko imyaka igurishwa imburagihe iba irindiriye gushorwa ku masoko yo mu Karere ka Rusizi mu gihe indi yambutswa imipaka igacuruzwa muri RDC.

Abacuruzi biganjemo abaranguza imyaka ku Banye-Congo bavuga ko kugurisha imyaka itarera biteza akajagari kuko hataboneka umusaruro uhagije ku buryo amashyirahamwe bakoreramo agwa mu gihombo.

Bahati Jacqueline ukora ubucuruzi bw'imbuto mu Murenge wa Bugarama yavuze ko kugurisha imyaka itarera biteza ibibazo byinshi.

Yagize ati “Bibaho cyane aho usanga Abanye-Congo bagura imirima itarera, byagera igihe cyo kurangura imyaka ngo tuyambutse umupaka tukayibura. Benshi twafashe inguzanyo mu mabanki ariko kuzishyura byaratunaniye.”
Ikibazo cyo kugurisha imyaka ikiri mu mirima cyatangiye kugaragara cyane ahagana mu mwaka wa 2015.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye IGIHE ko abahinzi badakwiye kugurisha imyaka ikiri mu murima ndetse uzabifatirwamo azahanwa.

Yagize ati “Ingamba ni uko buri muhinzi agomba kugurisha imyaka yeze. Icyo turwanya ni iki cyitwa kotsa imyaka kuko giteza igihombo ku bahinzi. Uagaragara ko yabikoze rwose azafatirwa ibihano kuko ntibikwiye.”

Bimwe mu bikomoka ku buhinzi bigaragara mu bucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi birimo ibigori, imyumbati, imboga n'imbuto ziganjemo imyembe n'amaronji.

Ibi bicuruzwa binyuzwa ku mipaka ya Rusizi I na Rusizi II no ku wa Kamanyola uherereye mu Bugarama.