Uyu muturage yari agiye kwereka inzego z’umutekano aho yahishe inyundo yicishije mushiki we, aho kubikora ashaka kwiruka ngo atoroke inzego z’umutekano ziramurasa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Murindahabi Eric yabwiye IGIHE ati" Ayo makuru ni yo, bamutwaye agiye kwerekana aho yashyize inyundo yicishije mushiki we ahita yiruka baramurasa."
Ku itariki 4 Mutarama 2023 nibwo uyu muturage yafashwe akekwaho kwica mushiki we akamushyingura akanahinga ku mva ye, ngo icyo bapfaga ni uko nyakwigendera yari yanze ko bagurisha isambu bahawe n’ababyeyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!