00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Hamaze kwakirwa Abanyarwanda 60 bari barashutswe na RDC ikabajyana muri FDLR

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 8 April 2025 saa 10:32
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahamije ko hari abaturage 60 bamaze gutahuka mu Rwanda bari barashutswe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC ibashukisha amafaranga n’akazi, bakinjira muri FDLR na Wazalendo.

Yavuze ko ubu bari guhabwa amahugurwa mu Kigo cya Mutobo kugira ngo bagaruke mu buzima busanzwe.

Yabigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Bugeshi uhana imbibi n’iki gihugu kigicumbikiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Meya Mulindwa yabwiye IGIHE ko muri abo 60 bamaze kwakira, 44 bari baragiye muri Wazalendo, 14 bajya mu mutwe wa FDLR.

Ati “Mu gihe Leta ya Congo yakomezaga gutegura ibitero yagaba ku Rwanda, hari abaturage bacu bake, yashukishije akazi n’amafaranga irabatwara, ibinjiza muri FDLR no muri Wazalendo.”

Meya Mulindwa yavuze ko ubukangurambaga bakoze mu babyeyi b’abo bana no mu bavandimwe, bwatanze umusaruro “kuko tumaze kubona abagera kuri 60 bari kuza bizanye, kandi n’ababyeyi bagakomeza kutwizeza ko n’abataraboneka bazakomeza kubashishikariza kuza.”

Yavuze ko bakiriye n’Abanye-Congo bahoze mu ngabo z’icyo gihugu bahunze urugamba barimo 112 bahoze muri FARDC, 15 bahoze muri Wazalendo n’abapolisi babiri bacumbikiwe muri Muhira mu Murenge wa Rugerero.

Yongeye guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abizeza ko Jenoside itazongera kuba ukundi mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yaboneyeho kwibutsa abaturage ko guhitamo gukorana na Congo ihora irwanya u Rwanda nta nyungu bazabikuramo.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, na we yakomoje ku babyeyi bo mu Karere ka Rubavu bafite abana muri FDLR na Wazalendo, abasaba ko babashishikariza gutaha bakaza bakubaka igihugu cyababyaye.

Mbarushimana yavuze ko ko Abanyarawanda bagifite urugamba rwo guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bakiri muri RDC no mu bihugu bitandukanye.

Ati “Dufite Igihugu cyiza cyaturokoye kikongera kuduha ubuzima kandi twari twaragizwe ibivume, kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya uduhuza n’abacu bishwe kuko ari nk’umwenda tubabereyemo.”

Yavuze ko ari inshingano za buri wese guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside aho baba ari bose.

Yagagaragaje ko bibabaje kuba hari abaturage bakinangira ku gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuko abatanga amakuru bakiri bake abandi bagahitamo kwicecekera bagamije gusibanganya ibimenyetso.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abibutsa ko itazongera ukundi mu Rwanda
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, avuga ko Abanyarwanda bagifite urugamba rwo guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bari hose
Inzego zitandukanye zitabiriye Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa. Byabereye mu Murenge wa Bugeshi
Abatuye Umurenge wa Bugeshi n'uwa Mudende bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .