00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abuzukuru ba Shitani bayogoje ibintu

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 25 Mutarama 2023 saa 07:37
Yasuwe :

Izina ’Abuzukuru ba Shitani’ mu Karere ka Rubavu rimaze kuba ikimenyabose, rikaba ari iry’insoresore zazengereje abaturage zibambura ibyo bafite, cyane cyane telefoni.

Hari uduce tumwe muri uyu mujyi abaturage bavuga ko batatinyuka kunyuramo mu masaha y’umugoroba kuko ngo aba bagizi ba nabi utabasha kubacika.

Utwo duce ni nko mu Kagari ka Buhaza, Umudugudu wa Gabiro, ahazwi nko mu Byahi kuko Abuzukuru ba Shitani bahahinduye ibirindiro.

Ngo iyo bagufashe bakwaka ibyo ufite nk’amafaranga cyangwa telefoni, wababera ibamba bakagutera ibyuma cyangwa bakagukubita inkoni.

Umuhoza Clementine wo mu Kagari ka Buhaza, aherutse guhura na bo bamwambura telefoni n’amafaranga.

Yagize ati “Nari mvuye kuvunjisha amafaranga nka saa Tanu z’ijoro, mpura n’abantu batandatu bamwe bafite imihoro. Nateze moto bayinkuraho motari ariruka, banshyira hasi bankubita ibibatira by’imihoro, ndatabaza bamfuka umunwa, bahita banyaka amafaranga nari mfite na telefoni."

Hari bamwe batinya gutanga amakuru kuri aba Buzukuru ba Shitani batinya ko iyo bafashwe bakarekurwa baza babihimuraho.

Umwe mu bakora mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’umudugudu yagize ati “Nk’ubu iyo ari ku manywa usanga bari kumwe n’abandi baturage. Iyo babonye nk’ubu tuvugana, nyuma bagatabwa muri yombi bagafungwa, iyo bafunguwe baza baduhiga ngo ni twe tubatanga no kubatangaho amakuru, benshi barabitinya.”

Abuzukuru ba Shitani batangiye ari abana bato, bari mu kigero cy’imyaka 10-13. Mbere wasangaga bashikuza abantu telefoni bakiruka ariko ubu harimo abasore n’abagabo bitwaza ibikoresho nk’ibyuma n’imihoro.

Umusore w’imyaka 27 bateze hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Rubavu mu cyumweru gishize yagize ati" Nari ntashye nka saa Tatu z’ijoro mbona abasore babiri baranyitambitse bambwira gushyira hasi ibyo mfite byose, ntangiye kwihagararaho ngo nitabare mbona haje abandi bane banturuka imbere n’inyuma banyicaza hasi, telefoni ndayibaha barandeka ndataha."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye bari gushaka umuti urambye w’iki kibazo kuko ngo kikigaragara muri aka karere.

Yagize ati "Ikibazo cy’umutekano twari twaragifatiye umwanzuro ariko ntabwo cyakemutse burundu kuko hari abantu bagitega abaturage ugasanga babakubise, abandi babibye. Ni ikibazo cyatumye twongera kwicara turavuga ngo turebe niba nta badohotse. Ese irondo ry’umwuga rirakora neza? Biradusaba kongera gukaza ingamba kuko ntushobora kuyobora umuturage udatekanye, udafite ibintu bye bitekanye, ibyo ntibishoboka."

Abacuruza ibikoresho byakozwe nka telefoni, televiziyo n’ibindi, bashyirwa mu majwi ko bashobora kuba bakorana n’Abuzukuru ba Shitani, kuko izo telefoni bambura abantu bafite aho bazigurishiriza.

Abuzukuru ba Shitani bakunze kuvugwa mu Mirenge yegereye umujyi irimo Gisenyi, Rugerero na Rubavu.

Aho abaturage bamburirwa usanga ari mu nzira nyabagendwa, aha ni mu mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .