lbi biro ni bimwe mu bigize "One Stop Center" ya RRA irimo kubakwa; bihurije hamwe servisi abashoramari bakenera ndetse n’abakozi bafasha abo mu gihugu n’abo hanze.
Ubwo yatangizaga ibi biro byiswe ’Investors Help Desk’, Komiseri Mukuru w’lkigo cy’lmisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko byatangijwe mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nziza hazirikanwa n’abashoramari.
Yagize ati "Guha Serivisi nziza abatugana ni imwe mu ntego nyamukuru twiyemeje; abashoramari nabo ntitwabibagiwe. Niyo mpamvu twashyizeho ibi biro bigenewe kubafasha. Ikipe y’abakozi b’inzobere n’ibikenerwa byose byarateganyijwe. Turahamya ko ibi bizarushaho koroshya ubucuruzi no korohereza abashoramari by’umwihariko.”
Bizimana avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’ubu bworoherezwe ryerekana imbaraga leta yashyize mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda ari nako iruhindura ahantu habereye gukorerwa ubucuruzi.
lbi biro bitanga servisi mu buryo bubiri; ku mahitamo ye, umushoramari ahabwa servisi zitangwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa akazihabwa yigereye ku cyicaro cy’lkigo cy’ Imisoro n’ Amahoro.
Mu rwego rwo gufasha abashoramari aho baba baherereye hose, uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu gutanga amakuru ajyanye n’ishoramari unyuze ku rubuga rw’lkigo cy’lmisoro n’Amahoro, www.rra.gov.rw.
Aya makuru akubiyemo iby’ingenzi umushoramari yifuza kumenya haba mu mategeko arebana n’imisoro, ubworoherezwe bugenewe abashoramari n’ibindi. Hariho kandi amazina y’abakozi bashobora gufasha abashoramari igihe cyose bibaye ngombwa haba kuri e-mail cyangwa telefoni igendanwa ndetse na e-mail igenewe abashoramari by’umwihariko, bashobora koherezaho ikibazo cyabo bagahita basubizwa ako kanya.
Ikigo cy’lmisoro n’Amahoro cyashyizweho n’ltegeko No 15/97 ryo ku wa 8 Ugushyingo 1997 nk’urwego rufite ubwisanzure bucagase rushinzwe igena ry’imisoro, kuyakira, kubazwa inshingano zijyanye n’imisoro, za gasutamo n’indi misoro n’amahoro.
Izi nshingano ikigo kizigeraho cyifashishije ubuyobozi buhamye n’iyubahirizwa ry’amategeko yerekeye ikusanywa ry’iyo misoro n’amahoro. Ikigo gifite kandi inshingano zo kwakira andi mafaranga yinjira adaturutse ku misoro.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!