Perezida Obiang Nguema yabimburiye abandi bakuru b’ibihugu bazasura u Rwanda mu 2019

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Mutarama 2019 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, aragirira uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Mbere rubimburira urw’abandi bayobozi bakuru bazusura igihugu muri uyu mwaka wa 2019.

Nguema biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ndetse nyuma ya saa sita ari buze kujya gusura Ingoro ivuga ku mateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Uyu muyobozi uyobora igihugu gifite ubuso bujya kungana n’ubw’u Rwanda (28,050 km2) yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2016 yitabiriye inama ya AU.

Icyo gihe yatashye imirimo y’inama itarangiye biturutse ku byavuye mu matora y’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ayo matora yarangiye habuze utsinda ariko umukandida wari ushyigikiwe na Nguema, Agapito Mba Mokuy, yari yasezerewe.

Mbere yaho yari yaje mu Rwanda mu 2014 mu ruzinduko rw’akazi rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’imikoranire.

Icyo gihe ibihugu byiyemeje gufatanya mu nzego z’imiyoborere myiza, gutwara abantu n’ibicuruzwa hagati yabyo hakoreshejwe indege, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu byombi no koroshya ubukerarugendo.

Aya masezerano yagarukaga kandi ku bufatanye bugamije kubaka inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bakungurana ubumenyi mu ikoranabuhanga, mu buvuzi, mu gucunga umutekano no kurwanya abanzi ba buri gihugu, mu kongera ingufu z’amashanyarazi no kubaka amacumbi.

Mu 2014 kandi ubwo yari mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yamaganye abagize uruhare mu mahano yagwiriye u Rwanda mu 1994.

Yagize ati “Turamagana abagize uruhare muri Jenoside; uru rwibutso rugomba kubera buri wese isomo, ko tugomba kubana kuri iyi si mu mahoro n’ubwubahane; njye n’abaturage b’igihugu cyanjye twifatanyije namwe mu kababaro”.

Ambasaderi Jean Baptiste Habyalimana ufite icyicaro muri Congo Brazaville ni we uhagarariye u Rwanda muri Guinée Equatoriale nyuma yo gushyikiriza Perezida Nguema impapuro zibimwemerera muri Gashyantare 2018.

Guinée Equatoriale ni igihugu cyabonye ubwigenge ahagana mu 1968 kibukuye kuri Espagne. Kiri mu bikize kuri uyu mugabane ahanini biturutse ku bucukuzi bwa Peteroli.

Kuva mu myaka ya 1990, ni cyo gicukura Peteroli nyinshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gusa cyakunze kuvugwamo ko ubukungu bwacyo bufitwe n’abantu bamwe aho kuba busaranganyijwe.

Perezida Obiang Nguema yagiye ku butegetsi mu 1979 asimbuye Francisco Macías Nguema.

Mu 2018, Umukuru w’Igihugu wabimburiye abandi gusura u Rwanda yari Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, ku wa 13 Gashyantare.

Perezida Kagame yakira Nguema muri Village Urugwiro ubwo yasuraga u Rwanda mu 2014
Perezida Kagame ubwo yakiraga ku meza Nguema mu musangiro wabereye muri Kigali Serena Hotel mu 2014
Perezida Nguema ubwo aheruka mu Rwanda, hari mu 2016 yitabiriye inama ya AU. Icyo gihe yakiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .