Kwamamaza

AUSummit:Perezida Nguema wa Guinée Equatoriale yavuye i Kigali igitaraganya atishimye

Yanditswe kuya 26-07-2016 saa 12:31' na Rabbi Malo Umucunguzi


Amatora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ni kimwe mu bintu by’ingenzi byari byashyizwe ku meza y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ubwo bahuriraga mu Rwanda kuwa 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga, gusa ibyavuyemo byatumye Perezida Obiang Nguema wa Guinée Equatoriale asohoka imirimo y’inama itarangiye.

Mu matora yabaye ku munsi wa nyuma w’inama, rwabuze gica hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée Equatoriale, Agapito Mba Mokuy ; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi na Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda.

Amategeko avuga ko kugira ngo umukandida ahigike abandi bisaba amajwi angana na bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU, bivuze ko utorwa agomba kubona nibura 36, ariko mu nshuro abakuru b’ibihugu bagerageje habuze n’umwe mu bakandida uyagezaho.

Icyatunguranye ni uko Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, akibona ko umukandida we Agapito Mba Mokuy asezerewe mu matora, yahise asohoka n’umujinya mwinshi atanategereje ko ibikorwa byose birangira, yerekeza i Kanombe afata indege shishi itabona, asubira i Malabo nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Perezida Nguema yakoresheje imbaraga ngo Mokuy atorwe

Ku munsi wabanjirije amatora, Minisitiri Mokuy aherekejwe na Perezida Obiang Nguema, yagiranye ikiganiro na Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, nk’Umukuru w’Igihugu wenyine wo muri Afurika y’Uburengerazuba wari ushyigikiye kandidatire ye, bahurira kuri Kigali Convention Centre.

Bivugwa ko ku mugoroba w’uwo munsi kandi Perezida Obiang Nguema yakoranyije inshuti ze zo muri Afurika yo hagati ngo barebe ko bakwishyira hamwe bagashyigikira umukandida yatanze, zirimo na Perezida wa Chad, Idriss Déby Itno, unayoboye AU muri uyu mwaka.

Uwavuga ko Minisitiri Mokuy yamamajwe mu buryo butandukanye n’abandi bakandida ntiyaba yibeshye, kuko yanyuze mu bayobozi ndetse yiyegereje itangazamakuru ryakurikiranaga imirimo y’inama ya AU i Kigali, abamwamamaza bakazenguruka batanga udutabo tugaragaza ibigwi n’imihigo ye.

Ibikapu bya bamwe byariho amafoto ya Agapito Mba Mokuy

Uretse udutabo, mu bayobozi batambukaga washoboraga kubonamo abafite ibikapu bimaditseho ifoto ye, bikabongerera icyizere ko nta kabuza agomba gutsinda n’ubwo mu matora habanje kuvamo Dr Kazibwe, Mokuy agakurikiraho, ariko na Dr Pelonomi wari usigayemo akabura bibiri bya gatatu by’amajwi y’abatoye yasabwaga.

Abakuru b’ibihugu bashakishaga ugomba gusimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma umaze imyaka ine ayobora AU ariko akaba atarashatse kwiyamamariza manda ya kabiri n’ubwo abyemererwa n’amategeko.

Mu minsi ibanziriza amatora hagiye humvikana ko ibihugu byo mu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS, byandikiye komisiyo ya AU bisaba ko amatora asubikwa kuko mu bakandida nta n’umwe mu bahari wujuje ibisabwa.

Kunanirana kw’amatora byafunguye imiryango ku bihugu bitari byaratanze abakandida mbere biri muri ECOWAS aho byitezwe ko Afurika y’Uburengerazuba izatanga Prof. Abdoulaye Bathily wo muri Senegal, Algeria igatanga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Ramtane Lamamra na Tanzania igatanga Jakaya Mrisho Kikwete uheruka kurangiza manda nka Perezida wa Repubulika.

Biteganyijwe ko amatora azasubirwamo muri Mutarama 2017 i Addis Ababa muri Ethiopie, ku cyicaro gikuru cya AU.

Inkuru bifitanye isano: Habuze usimbura Dr Dlamini Zuma ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU

Umukandida Agapito Mba Mokuy yari yamamajwe mu buryo budasanzwe
Ubwo Perezida Obiang Nguema yageraga i Kigali
Agapito Mba Mokuy (mu ruziga rw'ubururu) yageze i Kigali ari kumwe na Perezida Obiang Nguema
Perezida Obiang Nguema wa Guinée Equatoriale yavuye i Kigali inama itarangiye nyuma yo gutungurwa n'ibyari bivuye mu matora

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved