Ni inama igamije "gusuzumira hamwe ibijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ibigomba gukurikira", nk’uko byemejwe n’ubunyamabanga bwa EAC.
Ntabwo biramenyekana niba Perezida Felix Tshisekedi azitabira iyi nama.
EAC Heads of State are tomorrow, 4th February 2023, convening in Bujumbura, Republic of Burundi, for the 20th Extra-Ordinary Summit of EAC Heads of State.
Agenda: Evaluation of the Security Situation in Eastern Democratic Republic of Congo & Way Forward.@pmathuki @NtareHouse pic.twitter.com/skx8iUIlDV
— East African Community (@jumuiya) February 3, 2023
Ni inama igiye kuba mu gihe ingabo za RDC, FARDC, zikomeje guhangana n’umutwe wa M23 mu rugamba rumaze amezi menshi, ndetse ibikorwa byo kugerageza gushaka amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu bisa n’ibidatanga umusaruro.
Ni imirwano yateje umwuka mubi kuko RDC ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 ariko rukagaragaza ko nta shingiro bifite.
Ni ibintu byatumye icyo gihugu gikomeza ubushotoranyi ku Rwanda, aho gishinjwa no gukorana n’umutwe wa FDLR washinjwe na benshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe hashize amezi abiri ibihugu bigize EAC byohereje ingabo mu burasirazuba bwa RDC, bimwe mu bice by’abanye-Congo byatangiye kuzamagana, ku buryo byazamuye impungenge ko iki gihugu gishaka kwivana mu rugendo rurangajwe imbere n’uyu muryango rwo gushaka amahoro.
RDC ishinjwa ko yari yarabeshye abaturage ko uyu mutwe wa EACRF ugiye muri RDC kurwanya M23, mu gihe atariyo nshingano y’ibanze.
Umutwe wa M23 wemeye guharira ingabo za EAC uduce turimo Kibumba n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, ariko FARDC ikomeza kuwugabaho ibitero, mu gihe hari hemejwe ko imirwano ihagarikwa.
Ibintu bijya kuba bibi, Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Ekenge Sylvain, yaje gusohora itangazo ku wa 31 Mutarama mu 2023 ko kubera impamvu z’umutekano, hafashwe umwanzuro "wo gukura mu gihugu Abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi Bukuru bw’Ingabo [za EAC] bufite icyicaro i Goma".
Iryo tangazo ryakomezaga rivuga ko aba basirikare b’u Rwanda bamaze kuva muri Congo ndetse ko nyuma y’uyu mwanzuro, u Rwanda rwahise ruhamagaza abasirikare barwo bari mu zindi gahunda z’akarere bakoreraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni icyemezo kitashimishije EAC, bituma Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Peter Mutuku Mathuki yandikira Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, ko atumva neza impamvu z’iki cyemezo iki gihugu cyafashe.
Iyi baruwa igira iti "Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wamenye kandi uhangayikishwa n’uko ku wa 30 Mutarama 2023, abasirikare batatu bakuru b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’Ingabo za EAC bari i Goma ku cyicaro gikuru birukanywe basubizwa mu Rwanda."
Iyi nyandiko ikomeza yibutsa Congo ko ibyo yakoze ari amakosa "kuko icyemezo cyo kohereza aba basirikare muri izi nshingano ari umwanzuro wafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya COP27 yabereye i Sharm El Sheikh mu Misiri, ubwo bahuriraga mu nama iri ku ruhande yari igamije kureba uko mu Burasirazuba bwa Congo hagarurwa amahoro."
Peter Mutuku Mathuki akomeza asaba abayobozi ba Congo "gusobanura neza kandi mu buryo bwihuse icyatumye bafata uyu mwanzuro wo kwirukana ingabo z’u Rwanda."
Aba basirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’Ingabo za EAC ziyobowe n’Umunyakenya, Gen Maj Jeff Nyagah. Zimaze amezi agera kuri atatu ziri muri RDC.
Zagiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko kuko nubwo u Rwanda rutari kimwe mu bihugu bifitemo ingabo kubera ko RDC yabirwanyije, muri ubu butumwa bwa EAC, rwemerewe kugira ingabo mu buyobozi nk’umunyamuryango wese.
Ingabo ziri muri ubu butumwa bwo kugarura amahoro zituruka mu bihugu birimo Kenya, Sudan y’Epfo, Uganda n’u Burundi.
Mu gihe ibintu bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC, hakomeje kuvugwa ku bwicanyi burimo gukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo, ku buryo hari intabaza nyinshi zivuga ko ari Jenoside irimo gutegurwa.
Ni mu gihe RDC yakomeje kwima amatwi ayo majwi, mu gihe bigaragazwa na raporo nyinshi, harino iheruka y’intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’UMuryango w’Abibumbye ku kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!