00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yafunguye ibikorwa bya IRCAD Africa i Kigali

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 7 October 2023 saa 01:49
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa by’Icyicaro cya Afurika cy’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika, IRCAD Africa, giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga hibandwa ku ndwara za kanseri zifata inyama zo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko hafungurwa igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery).

Cyifashisha ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu ku buryo bituma agira uburibwe buke kandi agakira vuba.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro IRCAD Africa wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira mu 2023.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Perezida Paul Kagame; Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana; uw’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore; uw’Uburezi, Gaspard Twagirayezu n’abandi.

Umuyobozi wa IRCAD Africa, Dr King Kayondo, yashimye umuhate wa Leta y’u Rwanda wo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi.

IRCAD Africa yatangiye kubakwa mu 2019, yuzuye ishoweho miliyari zisaga 20 Frw. Ni ikigo kigizwe n’ibice bitandukanye birimo icyumba gihugurirwamo abaganga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, aho kwigira amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga n’aho gukorera ubushakashatsi.

Umuyobozi Mukuru wa IRCAD akaba n’uwayishinze, Jacques Marescaux, yavuze ko kuba iki kigo yashinze gifunguye ishami muri Afurika bivuze ko Abanyafurika bagiye kubona ubuvuzi bugezweho.

Yavuze ko kugira ngo uyu mushinga wo kubaka IRCAD Africa ugerweho, byagizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame urangwa n’imiyoborere ifite icyerekezo.

Perezida Kagame yashimye Jacques Marescaux wafashe icyemezo cyo gushyira IRCAD Africa mu Rwanda, mu gihe byashobokaga ko yari no kuyishyira ahandi.

Ati ‘Washoboraga kujya ahandi hatari mu Rwanda, ariko ndashaka kugushimira kuba warafashe icyemezo kigoye cyo kutwumva ariko ndatekereza ko nubwo byari icyemezo kirimo ingaruka nyinshi cyabyaye n’inyungu nyinshi kandi cyabyariye inyungu Abanyarwanda mu buryo bwinshi.’

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa IRCAD bwagaragaje itandukaniro mu bikorwa byabwo kuko hari benshi batekereza ko ibikorwa nk’ibi bitashyirwa ku Mugabane wa Afurika.

Ati "Mu nshuro nyinshi rimwe na rimwe abantu baravuga bati Afurika ntabwo ibikwiriye, itekerezwaho bwa kabiri, mu biganiro byinshi, ariko kuba waravuze uti oya, ntabwo igiye kuza ku mwanya wa kabiri, reka tubijyanye muri Afurika ari nayo mpamvu mvuga ko cyari igitekerezo kirimo ingaruka nyinshi, muri Afurika uhitamo u Rwanda, hagomba kuba hari ikintu cyatumaga utubonamo ubushobozi.’

Perezida Kagame yavuze ko Jacques Marescaux atazigera yicuza kuri iki cyemezo yafashe cyo gutangiza IRCAD Africa ndetse akayishyira mu Rwanda, anashimangira ko iki kigo kitazagirira inyungu gusa Abanyarwanda.

IRCAD Africa yatangijwe hagamijwe kongera serivisi zo kubaga bidasabye ko hasaturwa igice kinini cy’umubiri kuko uwavuwe hakoreshejwe iryo koranabuhanga ‘atagira ububabare bukabije, ava amaraso make kandi ntatinde mu bitaro.

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko yizera ko iri koranabuhanga rizahindura ubuzima bw’abantu.

Ati ‘Ibi ni ibintu bizahindura ubuzima ku kigero cyo hejuru kandi na none ibi ukwiriye kubishimirwa hamwe n’abandi bantu bagize uruhare bitari gusa mu guhanga iri koranabuhanga ahubwo no kurishyira mu bikorwa mu bijyanye no kurishyira mu bikorwa n’umusaruro byatanze mu buzima.’

IRCAD Africa ifite intego yo guhugura nibura abaganga b’inzobere 300 ku mwaka. Uyu munsi abagera ku 8000 ni bo bahugurwa ku mwaka muri IRCAD France.

Iki kigo ni cyo gikorwa cyagutse cyuzuye mu cyanya cy’ubuvuzi kiri i Masaka ahateganyirijwe ibikorwa bitandukanye birimo ibitaro, farumasi, laboratwari n’ibindi bizashyirwa ku buso bwa hegitari 100.

Icyicaro cya IRCAD Africa cyuzuye i Masaka mu Mujyi wa Kigali
IRCAD Africa yatangiye kubakwa mu 2019, yuzuye ishoweho miliyari zisaga 20 Frw
IRCAD Africa ifite intego yo guhugura nibura abaganga b’inzobere 300 ku mwaka
Umuhango wo gutaha IRCAD Africa witabiriwe n’abantu batandukanye
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (uri hagati), Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi muri CHUK, Prof Nyundo Martin, (Ubanza ibumoso) na Dr Theobald Hategekimana, ubwo bageraga ahabereye uyu muhango
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yashimiwe uruhare yagize kugira ngo Ibikorwa bya IRCAD Africa bigende neza
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré nawe yari muri uyu muhango
Perezida Paul Kagame ubwo yageraga mu Karere ka Kicukiro i Masaka ahabereye uyu muhango
Perezida Paul Kagame asuhuza Umuyobozi Mukuru wa IRCAD akaba n’uwayishinze, Jacques Marescaux
Perezida Paul Kagame niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gutangiza Ibikorwa bya IRCAD Africa
Perezida Paul Kagame yatemberejwe ibice bitandukanye bigize IRCAD Africa
Umukuru w’Igihugu yeretswe imikorere y’ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa na IRCAD Africa
Umuhango wo gutangiza ibikorwa bya IRCAD Africa i Kigali wari witabiriwe n’abashyitsi bavuye hirya no hino
IRCAD Africa ni umwe mu mishinga y’ishoramari ikomeye Abafaransa bafite mu Rwanda
IRCAD Africa yitezweho guhindura ubuvuzi bwo mu Rwanda na Afurika muri rusange
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore akurikiranye uko umuhango wo gutangiza ibikorwa bya IRCAD Africa ugenda
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu aganira n’umwe mu bari muri uyu muhango
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda nawe yari muri uyu muhango
Perezida Kagame ubwo yageraga mu cyumba cyabereyemo uyu muhango
Perezida Kagame aganira n’umwe mu bana bagize umuryango wa Jacques Marescaux
Umuryango wa Jacques Marescaux wageneye Perezida Kagame impano
Umuyobozi wa IRCAD Africa, Dr King Kayondo, yashimye umuhate wa Leta y’u Rwanda wo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi
Umuyobozi Mukuru wa IRCAD akaba n’uwayishinze, Jacques Marescaux, yavuze ko kuba iki kigo yashinze gifunguye ishami muri Afurika bivuze ko Abanyafurika bagiye kubona ubuvuzi bugezweho
Perezida Kagame yashimye Jacques Marescaux wafashe icyemezo cyo gushyira IRCAD Africa mu Rwanda, mu gihe byashobokaga ko yari no kuyishyira ahandi
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .