Guhera muri 2012, Pasiteri Osee Ntavuka azana inzobere z’abaganga babaga indwara zitandukanye ku buntu, avuga ko mu myaka isaga itanu hamaze kuvurwa abarwayi barenga 1000.
Ntavuka umaze imyaka isaga 15 aba mu Bwongereza ni umuyobozi w’itorero All Nations Ministries, risengerwamo n’abantu bafite ubwenegihugu bugera kuri 25.
Nyuma yo kubona ko iri torero rifite abantu bafite ubumenyi butandukanye , harimo n’inzobere mu kubaga, yagize igitekerezo cyo kujya abazana mu Rwanda bakavura abarwayi ku buntu binyuze mu muryango yashinze witwa ‘Rwanda Legacy of Hope’.
Mu kiganiro na IGIHE, Ntavuka yavuze ko inzozi yari afite zaje kuba impamo guhera mu mwaka wa 2012 atangira kuzana inzobere zibaga indwara ya ‘hernie’ yo kubyimba ubugabo, ubusembwa bwo ku ruhu, amagufwa hamwe n’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero.
Mu 2012 hoherejwe abaganga babiri n’abaforomo babiri, bajya gukorera mu bitaro bya Nyamata. Muri 2013, abaganga bariyongereye bagera kuri baje 13 bajya gukorera mu bitaro bine, umwaka ukurikiyeho haza 22, muri 2015 bagera kuri 30 bajya mu bitaro bitandatu, naho muri 2016 nabwo haza 30 bajya kuvurira mu bitaro birindwi.
Yatangije ikigo gihugura abaganga b’abanyarwanda
Pasiteri Ntavuka avuga ko yaje gusanga iyo abo baganga abazanye mu Rwanda babaga abaganga, igihe cyarangira bagataha, asanga hari icyakorwa mu gufasha n’abaganga bo mu Rwanda.
Yagize ati “Nahise nkorana inama n’uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho dufata icyemezo cy’uko twashyiraho ikigo cy’amahugurwa mu bitaro bya Rwamagana.”
Akomeza avuga ko icyo kigo cyatangiye gukora mu mwaka wa 2014.
Ati “Twazanye ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 50 by’amayero duhita dufunguramo ikigo cy’amahugurwa. Mu 2014 bahuguye abaganga 14, muri 2016 hahugurwa abaganga 16, muri uyu mwaka wa 2017 nabwo twahuguye abandi.”
Mu myaka izo nzobere zimaze zizanwa mu Rwanda, hamaze kubagwa ku buntu abarwayi 1044.
Pasiteri ati “Ibikorwa aba baganga bakora, hamwe n’ibikoresho tuzana tukabisiga mu Rwanda, kongeraho amatike y’indege bakoresha ubibariye agaciro guhera mu mwaka wa 2012 kugeza uyu munsi bimaze kugera muri miliyari imwe na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Ndashimira Minisante kuko dukorana neza cyane kandi nabo bakaba badufasha kutwishyurira icumbi.”
Uretse ibikorwa by’ubuvuzi, buri mwaka Pasiteri Osee Ntavuka abinyujije mu muryango Rwanda Legacy of Hope, yishyurira abanyarwanda batishoboye bagera kuri 200 ubwisungane mu kwivuza, agakora n’ibikorwa bitandukanye mu rwego rw’uburezi birimo guhugura abarimu bigisha Icyongereza hamwe no gutanga mudasobwa mu mashuri amwe namwe yo mu Karere ka Kamonyi ari nako avukamo.




TANGA IGITEKEREZO